
Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi biruka bashaka uko babaho, bubaka ejo hazaza, cyangwa buzuza inshingano. Ariko se, ni bangahe bafata umwanya wo kuruhuka? Ese waruziko kuruhuka bifite akamaro gakomeye ku buzima bwo mu mutwe n’ubwo ku mubiri? Kuruhuka si ubunebwe, si ukwitesha agaciro, ahubwo ni inkingi y’imbaraga z’ahazaza hawe. Iyo umuntu ataruhutse neza, aba yiteza intege nke zishobora no kuvamo indwara zikomeye.
Kuruhuka neza bituma ubwonko bwisubiraho, bigatuma bugira ubushobozi bwo gutekereza neza, gufata imyanzuro iboneye no guhangana n’ibihe bigoye. Umuntu uruhutse aba afite umutekano w’amarangamutima, agira ituze n’imibanire myiza n’abandi. Ntibitangaje kubona umuntu wumva yahungabanye cyangwa abuze icyerekezo, ariko nyuma yo kuruhuka neza agasubira mu buzima afite intego. Ni yo mpamvu abahanga bavuga ko kugira ibitotsi bihagije, biruhura umutwe ndetse no gufata umwanya wo guceceka no gutuza ari ingenzi.
Hari uburyo bwinshi bwo kuruhuka: gusinzira neza, kwicara ahantu hatuje, kumva umuziki, gusoma igitabo, kujya gutembera cyangwa gukora imyitozo yoroshye. Gusa abantu benshi bagorwa no kubyubahiriza kubera imirimo cyangwa umuvuduko w’ubuzima. Ibi bigira ingaruka mbi ku mikorere yabo, harimo umunaniro uhoraho, igabanuka ry’imitekerereze, ihungabana ndetse no gucika intege. Kuruhuka ntabwo ari igice cy’ubuzima cyo ku ruhande; ni igice cyacyo nyir’izina.

Iyo umuntu yitoje kuruhuka buri munsi, arinda ubwonko bwe gutakaza ubushobozi, arinda umutima kurambirwa, ndetse akongerera n’umubiri imbaraga. Uko uruhuka neza, ni ko ubasha kwitwara neza mu kazi, mu masomo no mu mibanire ya buri munsi. Abantu bamwe bafata akanya ko kujya ahantu hatuje, kureba ibidukikije, cyangwa gusenga nubwo byaba ari iminota mike. Abo bose babona inyungu zabyo mu mutima no mu mubiri.
Ni ngombwa ko buri muntu amenya ko kuruhuka ari igice cy’imibereho myiza. Gufata igihe cyo kwitekerezaho, no guha agaciro utuntu duto tukunezezabyo ni inkingi yo kugira umutekano w’amarangamutima. Niba wumva uhorana umunaniro, utishimye, wumva ucitse intege, ese wigeze wibaza niba utaruhuka bihagije? Hari igihe ibisubizo by’ibibazo byinshi tuba tubyifitiye, ariko ntitubimenye kuko tutiha agaciro ngo tunaruhuke.
Kuruhuka neza si impano uha abandi; ni impano wiha. Ni uburyo bwo kwiyubaka imbere no gutegura ahazaza hafite icyerekezo. Ibyo ukora byose bikenera ko uba ufite ubwonko bugaragara, umutima utuje, n’imbaraga z’umubiri. Niba wifuza gutera imbere mu buzima, fata igihe cyo kuruhuka. Biroroshye ariko ni ingenzi.