Impamvu abantu barya urusenda, intungamubiri zirurimo n’amateka yarwo

Urusenda ni kimwe mu birungo byakunzwe ku isi hose, rufite uburyohe budasanzwe butuma amafunguro ahindura icyanga.

Ubusanzwe, impamvu abantu barukunda cyane ni ubushobozi rufite bwo gutera amarangamutima atandukanye mu gihe cyo kurya. Umusemburo nyamukuru ururimo, witwa capsaicin, ni wo utuma umuntu yumva ruryana mu kanwa. Capsaicin ituma umubiri wohereza endorphins, izwi nk’itanga ibyishimo, bikagira ingaruka zo gutuma umuntu yishimira ibyo ari kurya kandi akumva aryohewe neza.

Uretse kuba urusenda rukoreshwa mu kongera uburyohe, ubushakashatsi bwerekanye ko rufite akamaro kanini ku buzima. Capsaicin ifite ubushobozi bwo kongera imikorere ya metabolisme, kugabanya ububabare, kurwanya uburwayi bukomoka ku mwanda (inflammation) ndetse no gufasha mu kugabanya ingano ya cholesterol mbi mu maraso.

Ubushakashatsi bwakozwe muri Penn State University bwerekanye ko kurya ibiryo bifite urusenda gake bishobora gutuma umuntu arya bike ariko akumva anyuzwe, bigatuma afata ibyemezo byiza mu mikoreshereze y’ibiryo.

Urusenda kandi ni isoko ikomeye y’intungamubiri rurimo vitamini C ifasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, vitamini E ikingira uturemangingo, beta-carotene (pro-vitamini A) ifasha mu kurinda no gusana uturemangingo, hamwe n’amino aside zitandukanye zifasha mu mikorere myiza y’umubiri. Capsaicin ubwayo ifite ubushobozi bwa anti-oxidant na anti-inflammatory, bigira uruhare mu kurwanya indwara z’umutima, indwara z’uruhu, ndetse no gufasha mu kugabanya ibyago bya kanseri zimwe na zimwe.

Amateka y’urusenda ahera kera cyane. Ibimenyetso bya mbere bigaragaza ikoreshwa ry’urusenda byagaragaye muri Mexico, aho byahanzwe hagati y’imyaka 6,000 na 10,000 mbere ya Kristo. Aho ni ho urusenda rwabaye igihingwa gikomeye mu buzima bw’abaturage, rugakoreshwa mu biryo no mu buvuzi gakondo. Nyuma y’aho, mu kinyejana cya 16, abacuruzi b’Abanyaporutugali n’Abanyesipanyoli barwambukanye mu bice bitandukanye by’isi binyuze mu byo bita Columbian Exchange, maze rucengera mu mico y’ibihugu bya Aziya, Afurika n’u Burayi.

Ubu, urusenda si ikirungo gusa, ahubwo rufatwa nk’igice cy’ingenzi cy’ubuzima mu bihugu byinshi. Mu Bushinwa, ubushakashatsi bwerekanye ko abantu barya ibiryo bifite urusenda kenshi baba bafite ibyago bike byo gupfa ugereranyije n’abatarubona kenshi. Bityo, kurya urusenda si uguhaza gusa inyota y’uburyohe, ahubwo ni no kugira uruhare mu kurinda ubuzima no kongera ubwirinzi bw’umubiri.

Nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje, kurya urusenda kenshi bishobora kuba umuco, imyumvire cyangwa uburyo bwo kwirinda indwara. Uko byagenda kose, capsaicin ikomeje kuba intandaro y’urukundo abantu bagirira iki kirungo gito ariko gifite imbaraga nyinshi, cyahinduye amateka y’uburyo abantu bateka kandi gikomeza kuba igice cy’ingenzi mu mafunguro menshi yo ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *