Gikundiro yamuritse umwambaro wo mu rugo bazifashisha umwaka utaha w’imikino wa 2025/26.

Rayon Sports yamuritse umwambaro wa mbere uwo bazajya bambara mu rugo mu mwaka w’imikino 2025-2026.

Uyu mwambaro niwo Rayon Sports izambara kuri Rayon Day 2025 tariki ya 15/8/2025 mu mukino uzayihiza na Yanga Africans yo muri Tanzania.

Kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports irakina umukino wa 5 wa gicuti, uwa 3 wa Rayon Week 2025 aho bakina na Etincelles i Rubavu, ni mugihe taliki ya 15 bazakina na Younger Africans muri Rayon Day uwo mu kino ukaba ari nawo uzasoza Rayon week.

‎Rayons Sports iri kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26, aho bazawutangira taliki ya 13 Nzeri bakina na APR FC mu gikombe cyiruta ibindi mu Rwanda, FERWAFA Super Cup giteganyijwe kuba mbere ya shampiyona y’icyiciro cya mbere Rwanda Premier League, naho Rwanda Premier League izatangira mu ma taliki ya 19-21 Nzeri uyu mwaka.

Gikundiro kandi ikaba izitabira irushanwa ry’amakipe yitwaye neza mu bihugu byabo uyu mwaka CAF Confederation Cup, aho biteganyijwe ko uyu munsi barara bamenye Ikipe bazahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *