Uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bari kwitwara.

Reka duhere kuri rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Biramahire Abeddy ukinira Ikipe ya ES Setiff yo muri Tunisia yatsinze ibitego 3 (Hatrick) mu mukino wa gicuti wahuzaga ikipe ye ya ES SETIFF na AL SHLEF FC.

Ni mu mukino waraye ubaye maze bakayitsinda ibitego 4-3. Uyu ni umukino wa mbere Biramahire akiniye iyi kipe kuva yava muri Rayon Sports.

Shampiyona y’igihugu ya Tunisia Ligue Professionnelle 1 mu mwaka wa 2025-2026 iratangira uyu munsi ku wa 9 na 10 kanama 2025 .

Naho umukinnyi wo hagati Mugisha Bonheur yatangiye neza mu ikipe nshya ubwo Al Masry yatsindaga Al Ittihad kuri uyu wa gatanu mu mukino wa mbere wa shampiyona y’igihugu ya Misiri Egyptian Premier League 2025/26, ibitego 3-1.

Mugisha yinjiye mu kibuga ku munota wa 77, dore ko yakiriwe muri iyi kipe kuwa kabiri w’iki cyumweru imukuye mu kipe ya Stade Tunisien.

Capitain w’ikipe y’igihugu Amavubi Djihad Bizimana na Manzi Thierry bakinira ikipe ya ‎Al Ahly Tripoli nyuma yo gutsinda Swehly SC ibitego 3-0 mu mukino wa Kane mu ya kamarampaka, kuri iki cyumweru bazakina umukino wa nyuma na Al Ahily Bengazi ibakurikira na manota 8, iyi kipe y’aba bagabo irasabwa gutsinda cyangwa kunganya Kugira ngo yegukane igikombe cya Shampiyona ya Libya dore ko uyoboye na manota 10.

Abandi bakinnyi bakina ku mugabane w’iburayi nka Sahabo, na Guerette bakina mu gihugu cy’ububirigi barakina umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Jupiler Pro League, aho Standard Liège Hakim Sahabo akinira izakina na KRC Genk ejo ku Cyumweru saa 18:30. Ni mugihe RAAL La Louvière ya Samuel Gueulete izakina na Sporting Charleroi ejo ku Cyumweru saa 13:30.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *