Amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yamaze kumenya amakipe azahura nayo mu mikino ya mbere y’ijonjora.

APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona niyo izahagararira igihugu muri CAF Champions League aho izacakirana na Pyramids yo mu Misiri, si ubwa mbere aya makipe ahuye dore ko mu mwaka ushize wa 2024, Pyramids yakuyemo APR FC mu mikino ya kabiri y’ijonjora ya CAF Champions League ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi, dore ko umukino ubanza wabereye i Kigali kuri stade Amahoro bakanganya 0-0 naho uwo kwishyura wabereye mu Misiri Pyramids itsinda APR FC ibitego 3-1.
Izakomeza izahura n’izaba yakomeje hagati ya Insurance of Ethiopia na Mlandege yo muri Tanzania.


Naho Rayon Sports izahura na Singida Black Stars yo muri Tanzania mu mukino mbere w’ijonjora muri CAF Confederation Cup. Ni mu gihe Rayon Sports yaherukaga muri aya marushanwa mu 2024, igakurwamo na Al hilal Bengazi yo muri Libya kuri penalite nyuma yo kunganya imikino ibiri.
Rayon Sports niramuka ikomeje izahura n’ikipe izaba yakomeje hagati ya Flambeau De Centre y’i Burundi n’iya Libya itaramenyekana kuko baracyakina shampiyona.
Imikino ibanza izabera mu Rwanda bikaba biteganyijwe ko imikino ibanza y’amajonjora y’ibanze izakinwa hagati ya tariki 19-21/9/2025, mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa nyuma y’icyumweru.