menya uburyo bwo kwirinda kunutsa inkweto n’ibirenge

abantu bose bashobora guhura n’iki kibazo cyane cyane abakunda kwambara inkweto zifunze igihe kirekire cyangwa abakinnyi ba siporo zitandukanye umwuka mubi mu birenge cyangwa inkweto si ikibazo cy’impumuro mbi gusa ahubwo bishobora no gutera kubyimba, kuribwa byoroheje mu birenge.

Umwuka mubi uza munkweto

abahanga bavuga ko umwuka mubi mu nkweto n’ibirenge ahanini biterwa n’udukoko(bacteria) tujya ku birenge bikaba byateza ikibazo cy’uruhu n’impumuro mbi rero kwita ku isuku no gushyira inkweto ahantu hari umwuka mwiza ni ingenzi cyane.bakomeza bavuga ko kandi Kudakaraba ibirenge uko bikwiye bitera umwuka mubi mu nkweto ikindi ni ukwambara inkweto zifunze igihe kirekire cyangwa amasogisi atumye neza nanone bagaragaza ko kudashyira inkweto ku zuba cyangwa ahari umwuka mwiza nyuma yo kuzambara byatera umwuka mubi abahanga mubyubuzima kandi bagaragaza uko wahangana n’ikibazo cyo kunutsa inkweto aho bavuga ko :Gukaraba ibirenge buri munsi byakurinda ikibazo cyo kunutsa inkweto guhindura amasogisi buri munsi wirinda kwambara amasogisi atumye neza,gushyira inkweto ku zuba cyangwa ahantu Hari umwuka mwiza nyuma yo kuzambara,gukoresha puderi(powder) cyangwa spray yica udukoko(bacteria )mu nkweto.bagira abantu inama yo kujya kwa muganga mugihe babona ko bakomeje kugira icyibazo cyo kunutsa ibirenge n’inkweto nyamara baragerageje inzira zibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *