
Kuri uyu wa 02 Nzeri 2025, Urukiko rusesa Imanza muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo rwahamije Bwana Constant MUTAMBA ibyaha byo kunyereza umutungo ungana na Miliyoni 19 z’amadolari zari riteganyijwe Kisangani. Constant Mutamba yategetswe gusubiza Leta aya mafaranga, akatirwa imyaka itatu y’imirimo ifitiye igihugu akamaro cyangwa imirimo nsimburagifungo.
Urukiko rusesa Imanza kandi rwambuye Constant Mutamba uburenganzira bwo gutora no gutorwa mu gihe kingana n’imyaka itanu (5). Constant MUTAMBA yabaye Minisitiri w’ubutabera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kugeza muri Gicurasi 2025 ubwo Ubushinjacyaha bukuru bwasabye Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumwambura ubudahangarwa.
Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu kwimakaza no gushishikariza abaturage ba Congo kwanga abanyarwanda ndetse n’abavuga ikinyarwanda, aho yagarukaga mu mvugo zimwe na zimwe zivuga nabi Perezida wa Repubulika y’U Rwanda. Ikindi kandi Ari mu bataravuzweho rumwe ubwo Minisiteri y’ubutabera mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatangaga itegeko ryo kwica insoresore z’abajura ziyise aba Kuluna.

