Umunyabigwi w’ikipe ya Arsenal Bacary Sagna yamaze kugera mu Rwanda.

Bacary Sagna yaje mu rw’imisozi igihumbi muri gahunda yo “Kwita Izina” abana bashya b’ingagi iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru taliki ya 9 Nzeri 2025.

Ni muri gahunda ya Visit Rwanda aho ku mbuga zabo bahaye ikaze mu gihugu cy’u Rwanda umukinnyi wahoze akinira ikipe ya Arsenal “Bacary Sagna”

Uyu siwe mukinnyi wenyine wa Arsenal usuye u Rwanda mu birori byo kwita izina ingagi ahubwo na David Luiz yasuye u Rwanda mu mwaka wa 2019, agira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo no gusura ingagi muri Pariki y’Ibirunga.

Naho mu mwaka wa 2023 ubwo hari Kwita Izina ku nshuro ya 17, ‎Umukinnyi w’icyamamare wa Arsenal, Gilberto Silva yitabiriye umuhango wo Kwita Izina, aho we yanise izina umwana w’ingagi, amwita “Impanda”.

Kwita izina ni umuhango ngaruka mwaka aho abana b’ingagi bavutse nahabwa amazina, buri gihe hategurwa ibirori byo kwita izina ingagi aho batumira abasitari batandukanye by’umwihariko mu mupira w’amaguru bikaba byaratangiranye na masezerano u Rwanda rufitanye na makipe akomeye yo ku mugabane w’iburayi binyuze muri Visit Rwanda.

‎Abakinnyi n’abanyabigwi b’ikipe ya Arsenal bagiye bitabira umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina, aho abana b’ingagi bavutse mu Rwanda bahabwa amazina mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kurengera ibidukikije. Ibi bikorwa byabaye mu rwego rw’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda na Arsenal bwatangijwe mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *