
Misiyo y’amahoro y’umuryango w’abibumbye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) yafunze ibiro yari ifite mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma y’aho ingabo zari zimaze imyaka irenga 20 zihakorera zitashye.
Umuhango wo gufunga ibi biro wayobowe n’umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, kuri uyu wa 25 Kamena 2024. Witabiriwe n’abandi bayobozi ku ruhande rwa guverinoma ya RDC barimo Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka.
MONUSCO yasigiye Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bayo impano ifite agaciro ka miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika n’ikibuga cy’indege cya kajugujugu cya miliyoni 1,5 $ giherereye muri Uvira.
Bintou yasobanuye ko kuva mu 2002 ubwo MONUSCO yatangiraga gukorera muri iyi ntara, ingabo zayo zashoboye kurinda umutekano w’abaturage, zifatanyije n’ingabo za Leta ya RDC.
Ibi MONUSCO yabigarutseho, igira iti “Muri iyi myaka 20 ishize, MONUSCO yagize uruhare mu gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi barenga 4600 n’abana bakoreraga mu mitwe yitwaje intwaro, yangiza amasasu n’ibiturika 44000. Yanagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’amatora ya Perezida yabaye mu mwaka ushize, itwara ibikoresho by’amatora bipimye ibilo 30000 kuri site zo muri Kivu y’Amajyepfo.”
Uyu muyobozi yibukije inzego za Leta ya RDC, by’umwihariko igisirikare cy’iki ghugu, ko guhera uyu munsi zashyigikirijwe inshingano yo kurinda umutekano w’abaturage muri iyi ntara, azisaba gukomereza ku byo MONUSCO yagezeho muri iyi myaka.
Ibikorwa bya MONUSCO (yabanje kwitwa MONUC) byatangiriye mu ntara hafi ya zose za RDC mu 2000. Ubu ingabo zayo zisigaye muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri; aho umutekano ukomeje guhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro.
