Perezida wa Guinea yahuye n’Abaturage be baba mu Rwanda

Perezida wa Guinea, Gen. Mamadi Doumbouya yabonanye n’abaturage b’igihugu cye baba mu Rwanda, bakaba bagaragaje ko bamwishimiye mu ruzinduko rw’akazi arimo i Kigali.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, Ambasade ya Guinea-Conakry mu Rwanda yavuze ko Général Mamadi Doumbouya, yakiranywe urugwiro n’Abanya-guinea batuye mu Rwanda, ndetse ko byari ibihe by’ibyishimo n’ishema ku muryango w’Abanya-Guinea baba mu Rwanda

Général Mamadi Doumbouya, Perezida wa Guinea-Conakry ari mu Rwanda aho yageze ku wa Kane tariki 01 Gicurasi, 2025 mu ruzinduko rugamije gutsura umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro bya Perezida wa Guinea-Conakry byari byatangaje ko Général Doumbouya azanyura i Kigali mbere yo kwerekeza mu irahira rya Perezida mushya wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema, kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Gicurasi 2025.

Général Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu.

U Rwanda na Guinea-Conakry ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ndetse n’imikoranire mu ngeri zitandukanye.

U Rwanda na Guinee ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza.

Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye, ndetse mu 2016 Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea, uzwi nka Grand Croix, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.

Perezida wa Guinea yahuye n’Abaturage be baba mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *