
Mu mpera z’icyumweru cya Pasika, itorero International Pentecostal Holiness Church (IPHC) ryo muri Zuurbekom, muri Afurika y’Epfo, ryabereye ho ubukwe rusange bwahuje imiryango 55, harimo n’ abagabo bashyingiranywe n’abagore benshi (poligami), ibintu bitamenyerewe mu matorero ya gikirisitu.
Iri torero ryemera abashyingirwa kenshi rishingiye ku nyigisho zo mu isezerano rya Kera, aho buri mugore ushaka gushyingirwa agomba kuba ari umunyetorero kandi yaranateguwe mu buryo bwo mu mwuka.
Ubu bukwe bwaranzwe n’imyambarire idasanzwe, ndetse n’imodoka zihenze. Ubuyobozi bw’itorero bwari buhagarariwe n’umuyobozi mukuru Leonard Modise ukuzwe cyane. Leonard Frederick yinjijwe mu buryo bwihariye ari kumwe n’umuryango we, aho bamwakiranye n’itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi, Imodoka zihenze n’abagendera ku mafarashi. Muri izo modoka harimo n’iyo bita midnight sapphire Rolls Royce, izwiho guhenda no kuba ikirangirire.

Itorero IPHC ritandukanye n’amatorero menshi ya gikirisitu kuko rishyigikira kandi rikemerera abagabo gushyaka abagore benshi, ariko bikabinyuza mu mucyo ndetse rikamenyesha inzego za leta kandi bikandikwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mu rwego rwo gutegura neza abashyingiranwa, IPHC isaba buri wese kwipimisha SIDA (HIV) mbere yo gushyingirwa, kandi abageni bakaganira uko ubuzima bwabo buhagaze mbere y’ubukwe. Abakirisito biri torero bavuga ko gushaka abagore benshi bibafasha mu kwirinda ubusambanyi no kurengera ingo zabo, kandi ko ubukwe bwemerwa n’Imana iyo bwakozwe mu buryo bwubahiriza inyigisho z’itorero. Iri torero ryatangiye mu 1962, kandi kugeza ubu rigenda ryaguka cyane.