u Rwanda na Amerika mu biganiro byo kwakira Abimukira

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier NDUHUNGIREHE, yatangaje ko u Rwanda ruri mu ntangiriro y’ibiganiro n’ubuyobozi bwa Trump bijyanye na gahunda yo kwakira abimukira birukanwa muri Amerika.

ibi yabitangaje nyuma y’aho Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio atangaje mu kwezi gushize ko Washington iri gushaka ibihugu bizakira bamwe mu bimukira Amerika izirukana ku butaka bwayo.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibi biganiro Atari bishya ku Rwanda kuko rwari rwemeye kwakira Abimukira birukanwa mu bwongereza. Icyakora, Ubwongereza bwahagaritse iyi gahunda nyuma y’aho Guverinoma ihirimbanira umurimo ya Sir Keir Starmer itangiye imirimo yayo muri Nyakanga 2024 bavuga ko ifite ibibazo byinshi byiganjemo ibigendanye n’amategeko.

kuri iki cyumweru ubwo Minisitiri Nduhungirehe yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko u Rwanda ruri mu mwuka wo guha Andi mahiwe abimukira bafite ibibazo bitandukanye ku is ndetse anongeraho ko ibiganira na Amerika birimbanyije.

Amakuru dukesha BBC, avuga ko Mu cyumweru gishize umuyobozi w’u Rwanda utaravuzwe izina yabwiye Washington Post ko iki gihugu cyuguruye amarembo mu kwakira Abimukira birukanwa muri Amerika. Uyu muyobozi ndetse yavuze ko ibi biganiro n’u Rwanda byatangiye nyuma gato y’irahira rya Donald Trump muri Murarama.

N’ubwo hari abakomeza kwibasira u Rwanda bagaragaza ko Atari ahantu heza ho kwakirira Abimukira bibanda ku mateka y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, U Rwanda rwo rugaragaza ko Ari ahantu hizewe ho kwakirira Abimukira Kandi bakanabishingira ku bandi bimukira n’impunzi bagiye bahatuzwa mu bihe bitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *