
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bose bifuza kuba mu rwego rw’abofisiye bato (Cadet Course) bashobora gutangira kwiyandikisha kuva tariki ya 07 Gicurasi 2025 kugeza tariki ya 17 Gicurasi 2025. Icyo gikorwa cyo kwiyandikisha kikazajya cyibera ku cyicaro cya Polisi mu karere batuyemo, guhera saa moya za mu gitondo (07h00) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) mu minsi y’akazi.
Ibisabwa kubashaka kw’iyandikisha ni ibi bikurikira:
- Kuba ari Umunyarwanda;
- Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25;
- Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) cyangwa A1 (IPRC);
- Abize ibijyanye na Statistics, Medicine, Veterinary Medicine, Nursing, Education na Engineering barahabwa amahirwe yihariye;
- Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
- Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta;
- Kuba afite ubuzima buzira umuze;
- Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu;
- Kuba yiteguye gukorera ahantu hose mu gihugu.

Ibyo uwiyandikisha agomba kw’itwazwa:
- Ifoto ngufi (photo passport);
- Fotokopi y’indangamuntu;
- Fotokopi y’impamyabumenyi;
- Icyemezo cyerekana ko ari indakemwa mu mico no mu myifatire (Police Clearance);
- Kuzura ifishi iboneka ku rubuga: www.police.gov.rw
Kubindi bisobanuro wahamagara kuri:
0788311526,0781860024,0788311785
Itangazo ryashyizweho umukono na Jacques Burora, Komiseri ushinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda, rikaba ryasohowe ku wa 5 Gicurasi 2025.