Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye mu karere ka Kirehe bunamira abasaga ibihumbi mirongo itanu n’icyenda (59,000) baharuhukiye.

Ni urugendo nyigamateka rwitabiriwe n’Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu karere ka Kicukiro, Bwana UWIZEYIMANA Eric ndetse n’Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu murenge wa Gatenga.
uru rubyiruko Kandi rwakiriwe na bagenzi babo b’Abakorerabushake mu karere ka Kirehe, Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Umurenge wa Nyarubuye, n’uhagarariye Polisi muri uwo murenge.
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wa Gatenga, Bwana Niyonkuru Patrick, yavuze ko nk’Abakorerabushake biyemeje ko mu rwego rwo kwiga amateka yaranze igihugu cyacu bahize gusura inzibutso zose ziri ku rwego rw’Igihugu uko ari umunani (8) aho bamaze gusura inzibutso zirindwi mu gihe cy’imyaka irindwi. Ni ukuvuga ko basura urwibutso rumwe buri mwaka mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Niyonkuru yavuze ko uru rugendo rwo gusura Urwibutso rwa Nyarubuye byongeye kubongerera ubumenyi n’amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko muri Nyarubuye.
Ati, “ku Rwibutso rwa Nyarubuye twahigiye byinshi birimo impamba y’amasomo adufasha guhangana n’apfobya n’abashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yongeyeho ko urubyiruko rufite inyota yo kumenya amateka bakwiriye kwegera inzego z’urubyiruko zikabafasha mu bikorwa bitegurwa byo kwiga amateka kandi n’abatagira umuhate wo kumenya amateka bazabegera bakababwira ibyiza byo kumenya amateka yabo.
Ati, “Gusura Urwibutso rwa Nyarubuye bitwibukije ko turi Abanyarwanda bafite inshingano yo gushyira hamwe twirinda icyaducamo ibice duharanira gusiga igihugu ari cyiza kurusha uko twagisanze.”
Nsengimana Uwingabire Diane witabiriye uru rugendo nyigamateka yavuze ko gusura uru rwibutso rwa Nyarubuye byatumye asobanukirwa neza uburyo ingengabitekerezo mbi ya Jenoside yandujwe mu Banyarwanda kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati, “mbonye ko nk’Urubyiruko ntakwiriye gusubira inyuma kandi nkwiriye no kwigisha abandi amateka kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi.”
Umuyobozi Ushinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa Gatenga, MIGAMBI Eric wabanye n’uru rubyiruko yabashimiye umuhate bagira mu bikorwa bitandukanye ariko cyane agaruka ku kamaro ko kwiga amateka y’igihugu cyacu.
ati, “Urubyiruko rwa none n’urw’ejo u Rwanda rwifuza ni urumenya Amateka yabo bakayishingiraho bubaka u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi makosa yagaragaye mu mateka.”
ibi Kandi byanashimangiwe n’umiyobozi wa Polisi mu murenge wa Nyarubuye na Mushikira, IP John RUZIRAGUHUNGA, wavuze ko urubyiruko rutekereza Ibikorwa bikomeye birimo no gusura inzibutso za Jenoside bitanga icyizere ku mutekano w’ejo w’igihugu cy’u Rwanda.
Uru Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi mirongo itanu n’icyenda (59,000) biciwe muri cyahoze ari Komine eshatu arizo: Komine Rusumo ariyo Nyarubuye y’ubu, Komine Rukira ariyo Rushikiri y’Ubu na Komine Birenga ahagana muri Kibungo muri Kirehe y’ubu.
Amafoto y’igikorwa



