Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu biganiro n’ubwami bwa Qatar ku bijyanye no gukoresha indege nini ishobora kuba iy’agateganyo ya “Air Force One,” indege isanzwe itwara Perezida wa Amerika

Qatar yavuze ko indege itatazwe nk’impano, ahubwo ibiganiro bikomeje gukorwa bijyanye no kwemerera Amerika kuyikoresha by’agateganyo.
Amakuru atangazwa na CBS News avuga ko iyo ndege izatangwa nk’impano ndetse ishobora kuzashyirwa mu bubiko bwa perezida Donald Trump igihe manda ye izaba irangiye.
Iri terambere rije mu gihe Perezida Trump yitegura uruzinduko mpuzamahanga muri Qatar, rukaba ari rumwe mu ngendo z’ingenzi muri manda ye ya kabiri.