Ibyo wamenya kuri Muhanga

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu Turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 12, Utugari 63 n’Imidugudu 331. Akarere ka Muhanga gafite ubuso bwa Km² 647,7 gatuwe n’abaturage bangana na 369,491(Ref. Ubud. MEIS Report 02/2022) n’ingo 87.342((Ref. Ubud. MEIS Report 02/2022)

Akarere ka Muhanga gatuwe n’abaturage 585 kuri Km².

Akarere ka Muhanga gahana imbibi:

* Amajyaruguru: Akarere ka Gakenke;
* Amajyepfo: Akarere ka Ruhango;
* Iburasirazuba: Akarere ka Kamonyi;
* Iburengerazuba: Akarere ka Ngororero

Akarere ka Muhanga kagizwe n’ibice bibiri by’ingenzi aribyo: igice cy’umujyi kigizwe n’Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe n’Akagari ka Makera mu Murenge wa Cyeza.

 Igice cy’icyaro kigizwe n’Imirenge ya Nyabinoni, Rongi, Kibangu, Kiyumba, Kabacuzi, Rugendabari, Muhanga, Mushishiro na Nyarusange, Utugari dutanu tw’Umurenge wa Cyeza n’Utugari dutatu tw’Umurenge wa Shyogwe.

Icyicaro cy’Akarere ka Muhanga kiri mu Murenge wa Nyamabuye, mu Mujyi wa Muhanga, ku birometero 50 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Akarere ka Muhanga gatuwe n’abaturage 378,760 (Abagabo ni 178.452:49.8%; Abagore ni 179.452: 50.2%) babarizwa mu ngo 87.342.

Ugize ikibazo cyangwa igitekerezo watanga wakoresha bumwe muburyo bukurikira

1. umurongo wa telefone utishyurwa 4466

2. Kwandikira ubuyobozi bw’Akarere ukoresheje e-mail: info@muhanga.gov.rw

know_your_gov_pic

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *