Umunyamerika uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba n’umunyarwenya Steve Harvey yavuze amagambo akomeye ku mugabane wa Afurika, ashimangira ko Afurika ari wo mugabane wonyine utagomba gutumiza ibintu hanze, kuko ufite umutungo kamere uhagije.

Mu butumwa bwe bwavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Steve Harvey yagize ati:
“Afurika ni wo mugabane wonyine udakeneye gutumiza ikintu na kimwe hanze.”
Yakomeje avuga ko Afurika ikungahaye ku mutungo kamere: peteroli, gaze, zahabu, ibiribwa ndetse n’amatungo. Yizera ko ibihugu by’Afurika byatera imbere mu gihe bitabangamiwe, ariko kubera ubusahuzi n’inyungu z’ibihugu by’Iburengerazuba (West) Afurika ikomeje gusigara inyuma kandi ari umugabane ushobora gukomera no kwigira.
“Afurika yakabaye umugabane wigenga kandi uteye imbere ku bw’ubushobozi yifitemo,” ni amagambo yavuzwe na Steve Harvey.
Yakomeje agira ati:
“Afurika ntikeneye ikintu na kimwe gituruka hanze kuko ifite byose.”
Harvey yakomeje agaragaza ko bibabaje kubona Afurika isahurwa, ikanakoreshwa kandi ifite byose kugirango yiteze imbere.
Ubutumwa bwe burasobanutse: Afurika ikwiye gukanguka, gukorera hamwe no kwizerera mu mbaraga zayo bwite.
Afurika ifite byose bikenewe kugirango yiteze imbere idakeneye ubufasha cyangwa gusaba inkunga ahandi.
Amagambo ya Steve Harvey yashishikarije urubyiruko gutekereza cyane ku hazaza habo n’ahazaza h’umugabane wa Afurika.
Afurika birashoboka ko yakigira kandi igakomera icyo ikeneye gusa ni ukwizerera mu bushobozi bwayo.