Mu Rwanda Hageze 5G: Umuvuduko w’Itumanaho w’Agatangaza!

Kigali – Mu Rwanda hatangiye kugezwa ikoranabuhanga rya 5G, rifatwa nk’intambwe ikomeye mu bijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga, rikaba rifite ubushobozi bwo gutanga interineti yihuta inshuro ijana ugereranyije na 4G isanzwe.

iyi 5G ikoresha umuvuduko ukubye inshuro 100 ugereranyije na 4G isanzwe

Iri koranabuhanga ryatangiye kugeragezwa mu duce tumwe na tumwe tw’umurwa mukuru Kigali, aho abaturage n’ibigo bitandukanye batangiye kuryishimira kuko ribafasha kubona interineti yihuta, nta kudindira cyangwa gutakaza umuyoboro.

5G ni iki, kandi itandukanye ite na 4G?

5G ni urwego rushya rwa interineti yihuta cyane, ifasha gukoresha serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga ku muvuduko urenze kure izisanzwe. Ugereranyije, aho 4G ikoresha umuvuduko ushobora kugera kuri megabit 100 ku isegonda (Mbps), 5G ishobora kugera kuri gigabit 10 ku isegonda (Gbps). Ibi bivuze ko ushobora kureba videwo za YouTube cyangwa Netflix mu bwiza buhanitse (HD cyangwa 4K).

Bimwe mu bibazo bishobora kugaragara ku ikoreshwa rya 5G

Nubwo 5G ari ikoranabuhanga rigezweho, hari imbogamizi zitandukanye nk’uko bisanzwe bigenda iyo hari impinduka nshya. Haracyari ikibazo cy’ibikoresho (smartphones) bidashobora kwakira 5G, n’ikiguzi cyo kuyikoresha gishobora kuba kiri hejuru ku bantu batari bake. Hari kandi n’icyifuzo ko 5G itagera gusa mu mijyi, ahubwo ko yakwifashishwa no kuzamura interineti mu byaro aho abaturage bakiburira itumanaho rihagije.

U Rwanda ruri ku isonga mu iterambere ry’Ikoranabuhanga

Iki gikorwa cyo kugeza 5G mu Rwanda kirongera kwerekana ubushake n’intumbero igihugu gifite mu kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika. Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho ivuga ko iri koranabuhanga rizifashishwa mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi, kongera imirimo, ndetse no guteza imbere serivisi zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *