Ubudage bwatangaje ko bwiteguye kongera amafaranga y’igisirikare kugira ngo buhuze n’ibisabwa na Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu myaka yashyize Trump yasabye abafatanyabikorwa ba NATO kongera amafaranga yabo mu gisirikare . Mbere yasabaga ko buri gihugu cyakoresha nibura 2% by’amafaranga cyinjiza, ariko nyuma yaje kuvuga ko byakwiyongera bikagera kuri 5%.

Ubudage bwavuze ko buzakurikiza icyifuzo cya Perezida wa Amerika cyo kongera amafaranga y’ingabo kugera kuri 5% bya GDP.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Johann Wadephul, mu nama yabereye muri Turukiya, Yemeje ko Ubudage bwiteguye kuzamura ingengo y’imari ya gisirikare kugera 5% bya GDP nkuko Trump abyifuza.
Abantu bose ntibabyumvise kimwe
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubudage, Olaf Scholz, yari yaramaganiye Kure ikigitekerezo, avuga ko byatwara hejuru ya miliyari 200 z’Amayero buri mwaka, kandi ibyo bikaba byagerwaho aruko igihugu kizamuye imisoro cyane cyangwa kikagabanya amafaranga yakoreshwaga mu bindi bikorwa.
Ndetse na Chancellor uriho ubu, Friedrich Merz, mbere yari yaravuze ko kwibanda ku ijanisha ataringobwa. Ariko ubu avuga ko igikenewe ari uko Ubudage bwubaka igisirikare gikomeye mu Burayi.