Perezida Ibrahim Traoré yafashe umwanyuro watunguye benshi muri Burukina Faso ndetse no hanze

Mu mateka, Perezida wa Burukina Faso, Ibrahim Traoré, yakuyeho ku mugaragaro amafaranga yose y’ishuri mu gihugu hose, yatangaje ko amafaranga y’ishuri ku rwego rw’igihugu hose akuweho burundu,bituma uburezi kuva ku mashuri abanza kugeza muri kaminuza buba ubuntu 100%.

Iyi gahunda nshya igamije gukuraho inzitizi zishingiye ku bushobozi buke bw’amikoro zatumaga urubyiruko rutiga, cyane cyane urukomoka mu miryango itifashije. Ubu buryo bushya bugamije gutanga amahirwe angana ku baturage bose, no guha urubyiruko ubushobozi bwo kwiyubakira ejo hazaza heza, haba kuri bo ubwabo ndetse no ku gihugu muri rusange.

Uretse gutanga uburezi bw’ubuntu, leta izanatanga ibitabo by’ishuri by’ubuntu ku banyeshuri bose biga mu mashuri abanza, kugira ngo byorohereze ababyeyi n’abarimu, binatere inkunga urugendo rw’umunyeshuri kuva mu ntangiriro y’amasomo ye.

Iri tangazo ryakiriwe neza mu gihugu imbere no ku rwego mpuzamahanga, ryafashwe nk’inkunga ikomeye mu baturage ndetse n’intambwe ikomeye mu burezi bugera kuri bose.

Icyemezo cya Perezida Traoré kibaye igikorwa cy’indashikirwa mu guhindura uburezi muri Burkina Faso, kikaba cyatanze ubutumwa bukomeye ku bindi bihugu ko uburezi ari uburenganzira, si impano cyangwa ubutunzi umuntu afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *