Ukraine: 9 baguye mu gitero cya Drones

Abayobozi bavuze ko abantu icyenda baguye mu gitero cy’indege zitagira abaderevu z’Uburusiya kuri bisi itwara abagenzi mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Ukraine.

Ubuyobozi bw’ingabo mu karere ka Sumy bwatangaje ko mu gitondo cyo ku wa gatandatu, abandi bantu bane bakomeretse mu mujyi wa Bilopillia. Abaganga, abashinzwe ubutabazi n’abapolisi ubu barimo gukorera aho

Igitero kivugwa kibaye nyuma y’amasaha make Uburusiya na Ukraine biganiriye ku ncuro ya mbere y’amahoro kuva mu 2022.

Mu nyandiko banditse kuri Telegram, ubuyobozi bw’igisirikare mu karere ka Sumy bwagize buti: “Kubera ko drone y’umwanzi yagonze bisi itwara abagenzi hafi ya Bilopillya, abantu icyenda barapfuye abandi bane barakomereka.”

Kugera ubu Igisirikare cy’Uburusiya ntacyo cyatanze kuri iki gitero bivugwa ko aribo bakigabye.

Ibiganiro byo ku wa gatanu i Istanbul muri Turukiya, ntabwo byigeze bigera ku ntego yabyo kuko Ukraine n’Uburusiya bikomeje kutumvikana ku buryo bwo guhagarika intambara.

Icyakora, hemejwe ko buri ruhande ruzasubiza mfungwa z’intambara mu minsi iri imbere.

Muri Gashyantare 2022, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagabye igitero simusiga muri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *