Minisiteri y’Uburezi binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kuri uyu wa 19 Gicurasi iratangiza ku mugaragaro ibizamini ngiro (practical exams) ku rwego rw’igihugu mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 kuri ESSA Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro nk’uko babitangarije ku rubuga rwabo rwa X

Uyu muhango urayoborwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Madamu Irere Claudette akaba ari na we uza gutangiza ku mugaragaro gahunda y’ibizamini bigamije gusuzuma ubumenyi ngiro bw’abanyeshuri(Pratique) hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kureba ubushobozi bwabo mu bijyanye n’imyigishirize ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri(CBC na CBT&CBA).

Ibizamini bya pratique bizakorwa kuva ku itariki ya 19 Gicurasi kugeza ku ya 6 Kamena 2025, bikazitabirwa n’abanyeshuri bagere ku 63,701 bo mu mashami atandukanye arimo:
- Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TSS): Abanyeshuri 36,267 bari mu mashami 29 atandukanye
- Amashuri nderabarezi (TTC): Abanyeshuri 3,829
- Ibaruramari (ACC): Abanyeshuri 3,893
- Associated Nursing Program (ANP): Abanyesuri 439
- Ubumenyi rusange (General Education) – 18,662 banyeshuri bazakora ibizamini bya Project-Based Assessments (PBA) mu masomo ya Biology, Chemistry, na Physics.
Mu buryo bushya bw’uyu mwaka, ibizamini bya pratique bizaba byubakiye ku mishinga y’ubumenyi ngiro yateguwe n’abanyeshuri, bikaba ari ubwa mbere bigiye gukorwa muri ubu buryo
