Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025 U Rwanda rwakiriye icyiciro cya kabiri cy’Abanyarwanda 796 bari baragizwe ingwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aho bari baherekejwe n’abakozi b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) babavana mu nkambi iherereye mu Mujyi wa Goma, baberekeza ku mupaka munini wa RDC n’u Rwanda.
Bageze mu Rwanda bakiriwe na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA).
Icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’Abanyarwanda 360 bari barafashwe bugwate na FDLR cyatashye mu Rwanda tariki ya 17 Gicurasi 2025. Bahita bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Kijote mu Karere ka Nyabihu mbere y’uko bajyanwa gutura aho bakomoka.
Biteganyijwe ko aba bo mu cyiciro cya kabiri bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, bitewe ahanini n’uko iya Kijote ifite ubushobozi bwo kwakira abatarenze 500.
Mu nkambi ya Goma hari abanyarwanda babarirwa mu 2500 bifuje gutaha, UNHCR iravuga ko Ubu hasigaye abarenga 1000 bazafashwa kugaruka mu Rwababyaye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana MULINDWA Prosper arabahumuriza ndetse abizeza umutekano n’ubufasha mu byo bazakenera kandi akanabasaba kujya bitabira gahunda z’igihugu nk’inama, umuganda n’izindi…. UMUSOZO



Murakoze, tumakuru meza muba mutugejejeho. Abanyarwanda dukwiye gutura mu Rwatubyaye twese uko tungana ntawuhutaje undi.