Abanyafurika nibo bafite igisubizo ku bibazo by’umutekano wabo -Perezida Paul KAGAME

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME atangiza ISCA i Kigali.

Ni inama yatangirijwe I Kigali n’umukuru w’igihugu perezida Paul KAGAME wagarutse ku ruhare rw’Abanyafurika by’umwihariko abayobozi b’ibihugu.Iyi nama isanzwe izwi ku izina rya International Security Conference on Africa(ISCA)Ubwo yatangizwaga kuri uyu Wa mbere taliki 19 Gicurasi 2025, hagaragajwe ko umuti w’ibibazo by’umutekano wo muri Afurika ufitwe n’abayituye utazaturuka mu bo hanze yayo.

Atangiza iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bafite inshingano zo kubaka imiyoborere ifasha abaturage kubaho batekanye.Aho yagize ati “Inshingano zacu nk’abayobozi ni ugushyiraho uburyo butuma abantu bashobora kubaho, uburenganzira bwabo bwubahirizwa ndetse bakagira icyizere ko ahazaza habo hatekanye.”

Yongeyeho ko ibibazo by’umutekano wa Afurika bidashobora gukemurwa n’ibisubizo bitanzwe n’abo hanze yayo.Ati “Kuva kera umutekano wacu wafatwaga nk’umutwaro ugomba kwikorerwa n’abandi, tugiramo uruhare ruto cyane ntihagire inyungu zijyanye n’uburyo tubayeho cyangwa ubushake bwacu. Iyi mikorere ntiyatanze umusaruro haba kuri Afurika no ku Isi.”

Umuyobozi w’Inama Ngishwanama ya ISCA, Moussa Faki Mahamat, yashimiye abateguye inama by’umwihariko abatekereje kuyishyira i Kigali.Yagize ati “Umujyi wabaye ikimenyetso kizima cyo kwihangana ku mugabane wacu, kandi ni ahantu heza cyane ho kugira ngo hatangirirwe imbaraga nshya zitegerejwe zinateganyijwe muri Afurika.”

Umuyobozi w’Inama Ngishwanama ya ISCA, Moussa Faki Mahamat muri ISCA.

Ni inama izamara iminsi ibiri igamije gusuzuma ibimaze kugerwaho no gushyirwa mu bikorwa ku ngamba zo kubungabunga umutekano no kunononsora ibikiri imbogamizi bikanashakirwa ibisubizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *