Ubufaransa Bwahagaritse Iperereza ku Ruhare rwa Agathe Kanziga Habyarimana muri Jenoside

Kuwa 16 Gicurasi 2025 – Ubutabera bw’u Bufaransa bwahagaritse burundu iperereza ryari rimaze imyaka irenga 15 bukora kuri Agathe Kanziga Habyarimana, umugore wa Perezida w’u Rwanda wahoze ku butegetsi, Juvénal Habyarimana, ku byaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Agathe Kanziga yari amaze igihe kinini ashinjwa kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko binyuze mu itsinda ry’abantu ba hafi b’ubutegetsi bwari rizwi ku izina rya “Akazu”. Iperereza ku ruhare rwe ryatangiye mu mwaka wa 2008, nyuma y’ikirego cyatanzwe n’umuryango uharanira ubutabera ku Rwanda, CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda).

Agathe Kanziga Habyarimana, umugore wa Perezida Juvénal Habyarimana wahoze ku butegetsi mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2016, Agathe yashyizwe mu cyiciro cy’abatangabuhamya bafashwa n’ubutabera (témoin assisté), ariko nta gihe na kimwe yigeze agezwa imbere y’urukiko. Nubwo umucamanza yari yanzuye ko iperereza rihagarikwa mu 2022, ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwongeye gusaba iperereza rishya muri 2024, hashingiwe ku buhamya bushya bwari bwatanzwe.

Nyamara, urukiko rw’i Paris rwemeje ko ubwo buhamya bushya nta shingiro bwari bufite kandi bushidikanywaho. Ibi byatumye abacamanza bafata icyemezo cyo guhagarika iperereza burundu. Mu myanzuro y’urukiko, hagaragajwe ko “ibimenyetso byari bihari bidahagije, ndetse bimwe bikaba byaratanzwe mu buryo bushobora kuba bwari bwaragamije kuyobya ubutabera.”

Agathe Kanziga yari amaze igihe kinini atuye mu Bufaransa, aho yahawe ubuhungiro, ariko ubusabe bwa leta y’u Rwanda bwo kumusubiza mu gihugu cyamubyaye bwakomeje kwirengagizwa n’inzego z’ubutabera bw’u Bufaransa. Icyemezo cyo guhagarika iperereza ku byaha bikomeye yashinjwaga gishobora kongera gutera impaka ku ruhare rw’u Bufaransa mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leta y’u Rwanda n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu bamaganye icyemezo cy’ubutabera bw’u Bufaransa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA), Naphtal Ahishakiye, yavuze ko icyemezo cyo guhagarika iperereza ku byaha bya jenoside byaregwaga Agathe Kanziga ari intambwe isubiza inyuma urugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana. Yagize ati: “Ni uguca intege abarokotse, kandi bikagaragaza icyuho gikomeye mu mikoranire y’ibihugu mu butabera mpuzamahanga.

One thought on “Ubufaransa Bwahagaritse Iperereza ku Ruhare rwa Agathe Kanziga Habyarimana muri Jenoside

  1. ibi ntago aribyo peeeeeee
    ubwose nigute umugore wa prezida ntaruhare yaba yaragize
    iperereza ryabo ntago ryuzuye
    ubundi kuki batemera ko azanwa mu Rwanda ngo abe ariho aburanira niba koko ari umwere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *