U Rwanda, igihugu cy’imisozi igihumbi, ni igihugu cyuje ubwiza karemano butangaje. Uhereye ku birunga bisongoye kugeza ku biyaga bisukuye, pariki zirimo inyamaswa z’inkazi, ndetse n’ahantu h’amateka akomeye, igihugu cyacu gitanga amahirwe menshi yo gutemberera ku bashaka kuruhuka, kwiga cyangwa kwishima.
Dore ahantu 13 nyaburanga Lazizi.online yaguhitiyemo ushobora gusura:
1. Pariki y’Igihugu y’Akagera; Iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda. Irimo intare, imbogo, inzovu, n’inkura. Ni yo pariki ifite isura ya savane ishyushe nk’iyo muri Afurika y’ i Burasirazuba.

Pariki y’Igihugu y’Akagera.
2. Pariki y’Ibirunga – Ingagi mu MisoziIherereye mu Majyaruguru, mu karere ka Musanze. Ingagi zo mu misozi ni urwibutso rwihariye rw’u Rwanda. Buri mwaka, hategurwa “Kwita Izina” – umuhango wo kwita abana b’ingagi uhuruza amahanga n’abayatuye.


Ingagi dusanga muri pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
3. Pariki ya Nyungwe – Ishyamba ry’inzitaneNi ishyamba rya kera ririmo amoko menshi y’inyoni, inguge, ndetse n’inzira izwi nka Canopy Walk, aho ushobora kunyura hejuru y’ishyamba nk’uri mu kirere witegereza ubudasa bwaho.

Inzira yo mu kirere muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
4. Ikivu – Inkombe z’Amahoro; Ikiyaga kinini giteye amabengeza, kiri hagati ya Rubavu, Karongi na Rusizi. Gikorwaho ingendo z’ubwato, kogeramo, gusura uturwa ku mazi n’ibindi.


Ubwiza b’Ikiyaga cya Kivu.
5. Karongi – Umujyi w’Amahoro; Uzwiho ubwiza bw’imisozi yegamiye ku kiyaga, uduce tw’uturwa twuzuye ubusitani, n’amahoteli yujuje ubuziranenge.

Uburanga bwa Karongi.
6. Rubavu – Icyambu cy’ibyishimo; Kigizwe n’amazi ashyushye, Umucanga(beach) ku Kivu, n’aho kuruhukira. Aha ni ahantu hasurwa cyane n’urubyiruko n’abakundana.

Umujyi wa Rubavu.
7. Huye – Umujyi w’AmatekaAho ushobora gusura Inzu Ndangamurage y’Igihugu, ibibuga bya kera bya siporo n’ahantu hateye ku buryo bwa kinyafurika cyane ko uhasanga n’inzu y’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda Rozariya GICANDA n’ahazwi nko mu ibisi byahuye (Ibisi bya Huye) kwa Nyagakecuru na we uzwi cyane mu mateka y’u Rwanda.

Ubwiza bwa Huye.
8. Gishwati–Mukura National ParkIri shyamba rishya mu bukerarugendo ririmo amoko y’inyoni arenga 230 n’inyamaswa zisigaye hake. Ni ahantu heza ku bifuza gutuza no kurengera ibidukikije.

Ishyamba rya Gishwati.
9. Umujyi wa Kigali – Icyitegererezo cya Afurika; Ufite umwihariko w’isuku, umutekano, ibikorwa by’iterambere n’ahantu nyaburanga nka Kigali Heights, Camp Kigali n’ahandi. Ni ahantu hafatwa nk’umutima w’igihugu.


Ubudasa bw’Umurwa mukuru w’u Rwanda -Kigali.
10. Amashyuza ya Bugarama; Amazi ashyushye yavuzweho kuvura zimwe mu ndwara nk’amavunane n’izindi. Aherereye mu karere ka Rusizi, ahantu hifashishwa mu bukerarugendo bushingiye ku buzima.

Umwihariko w’Amashyuza y’i Bugarama.
11. Karisimbi na Bisoke – Imisozi y’Ibyiyumvo; Kuzamuka ibi birunga ni urugendo rukomeye ariko rwuzuyemo ibyishimo. Ku gasongero ka Bisoke haba ikiyaga cy’ubururu gitangaje.

Ikiyaga cy’ubururu ku gasongero Ka Bisoke.
12. Imva z’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994; Aho hose mu gihugu harimo inzibutso zibumbatiye amateka n’ubutumwa bwo kubaka amahoro. Kigali Genocide Memorial ni imwe mu zifite ubusobanuro buhambaye.


Inzibutso zishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
13. Mount Jali na Rebero; Ahantu heza ho kurebera Kigali, gufotora imisozi no kuruhuka. Ahanini hibandwaho cyane n’abakunda ibidukikije n’amahoro y’ikirere.

Imisozi ya Jali na Rebeo.
Ubutumwa: Ntugomba kujya kure cyangwa hanze y’igihugu ujyanywe no gusure ibyiza. U Rwanda rurihagije, kandi kurusura ni ukurwiyumvamo kurushaho. Dufate iya mbere dukore ubukerarugendo bw’iwacu cyane ko burya ngo ijya kurisha ihera ku rugo!Waba warasuye hamwe muri aha? Dusangize amafoto cyangwa igitekerezo kuri Lazizi.online!