Ibitaro 10 bya mbere byiza ku mugabane wa Afurika

Niba ujya wibaza ibitaro bya mbere byiza muri Afurika bifite ubushobozi haba mu kuvura, ibikoresho n�inyubako, ikigo SCImago Institutions Rankings (SIR),cyo muri Espagne kizwiho gukora urutonde rw�Ibigo by�ubushakashatsi u Isi kuva mu 2009 kigufitiye igisubizo.

Iki kigo nacyo cy�ubushakashatsi mu by�ubuvuzi kikaba muri uyu mwaka cyasohoye urutonde rw�ibitaro biteye imbere ku Isi ruzwi nka �Global Hospital Rankings�, ruvuga ko rushingiye ku bushakshatsi bwakozwe ku guhanga udushya n�ingaruka nziza ku bagana ibitaro.

Ku mugabane wa Afurika, dore ibitaro 10 bishoboye:

Kenya Medical Research Institute, Kenya

Ikigo cy�ubushakashatsi cy�ubuvuzi cya Kenya cyaje ku mwanya wa mbere ku mugabane mu bijyanye no guhanga udushya n�ingaruka ku baturage.

South African Medical Research Council, Afurika y’Epfo

Hakurikiraho South African Medical Research Council, iza ku mwanya wa 2 mu bijyanye n�udushya no kugira ingaruka nziza ku baturage.

National Institute for Medical Research, Tanzania

Ku mwanya wa gatatu, ni Ikigo cy�igihugu gishinzwe ubushakashatsi mu buvuzi cyo muri Tanzania.

Aga Khan University Hospital, Kenya

Ku mwanya wa kane ni ibitaro bya kaminuza ya Aga Khan, biherereye i Nairobi, muri Kenya.

Groote Schuur Hospital, Afurika y’Epfo

Ku mwanya wa gatanu hari Ibitaro bya Groote Schuur Hospital byo muri Afurika y�Epfo.

Egyptian National Cancer Institute, Misiri

Ikigo cy�Ubushakashatsi ku ndwara za Cancer cyo mu Misiri nicyo kiza ku mwanya wa gatandatu ku mugabane wa Afurika.

National Organization for Drug Control and Research Facility, Misiri

Ikigo cy�igihugu gishinzwe kugenzura imiti n�ubushakashatsi cyo mu Misiri kiza ku mwanya wa munani.

Tygerberg Hospital, South Afurika y’Epfo

Ku mwanya wa munani haza ibitaro muri Afurika y�Epfo, Tygerberg Hospital.

Institut Pasteur De Tunis, Tunisia

Institut Pasteur De Tunis, ni byo bitaro biza ku mwanya wa cyenda kuri uru rutonde rw�icumi bya mbere byiza ku mugabane.

Centre Hospitalier Ibn Sina Rabat, Maroc

Ibitaro bya Centre Hospitalier Ibn Sina by�i Rabat muri Maroc nibyo bipfundikira uru rutonde ku mwanya wa cumi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *