Abacuruzi 5 ba mbere bakize muri Afurika

Isi dutuyemo yubakiye ku bukungu bushingiye Ku bucuruzi, aho ibihugu byinshi bifite abantu benshi bakize babikesha ubucuruzi.

Umugabane wa Afurika nawo utanga urugero rw’abantu bitinyutse bagaharanira kugera ku nzozi zabo, bubaka imishinga ihindura ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abandi.

Tubikesheje raporo y’ubukungu yakozwe n’ikinyamakuru Forbes muri 2025, uyu munsi twabateguriye abacuruzi 5 ba mbere bakize muri Afurika:

1. ALIKO DANGOTE (23.9B$)

Amazina ye bwite ni ALIKO MUHAMMAD DANGOTE Yavutse kuwa 10/04/1957 mu gace ka KANO muri Nigeria. Afite ubutunzi bungana na Miliyari 23 na Miliyoni 900 z’amadolari. Yize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Al-Azhar University yize Siyansi. Azwiho Ibikorwa bitandukanye mu bucuruzi bwa Afurika. Twavuga nka Kompanyi ya Dangote Group, ikora sima, isukari, amavuta yo guteka, n’ifumbire mvaruganda. Azwi no mu mushinga mugari wo gutunganya petrol wa Dangote Refinery.

2. JOHANN RUPERT (14B$)

Yitwa JOHANN RUPERT Yavutse mu mwaka wa 1951 kuri ubu Afite imyaka 74. Atuye muri Afurika y’epfo mu mujyi wa Cape town, Afite abana 3.

Afite ubutunzi bubarirwa muri Miliyari 14 z’amadolari. Afite Ibikorwa byinshi azwiho twavuga ko ari we nyiri Richemont Group, ikora ibintu by’imideli y’ikirenga nka Cartier, IWC na Montblanc. Azwi cyane mu ruhando rw’abaherwe mu Burayi no muri Afurika.

3. NICKY OPPENHEIMER (10.4B$)

Amazina ye yitwa NICKY OPPENHEIMER Yavutse 1946 Afite imyaka 79. Atuye muri Johannesburg muri Afurika y’epfo. Afite umwana umwe. Atunze ubutunzi bubarirwa muri Miliyari 10 na Miliyoni 400 z’amadolari.

Yize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Siyansi yakuye muri Kaminuza ya Oxford Christ church muri Amerika ndetse aniga n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Oxford University Christ church

Bimwe mu bikorwa azwiho Nuko yayoboye De Beers, kompanyi y’ikirenga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Nyuma yo kugurisha imigabane ye, yashyize imbaraga mu gucunga umutungo no gufasha abandi mu bijyanye n’ibidukikije.

4.NASSEF SAWIRIS (9.6B$)

Ubutunzi bwe burabarirwa muri Miliyari 9 na Miliyoni 600 z’amadolari.

Uyu mugabo yitwa NASSEF SAWIRIS Yavutse muri 1961 Afite imyaka 64 atuye mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Misiri (Egypt). Afite abana 4, yize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Siyansi muri Kaminuza ya Chicago.

Ubwubatsi bwamubereye kiraro cyatumye ubutunzi bwe buzamuka. Afite imigabane mu bigo bikomeye nka OCI (ikora ifumbire) na Adidas. Ni umwe mu bacuruzi bafite ingufu cyane mu karere ka Afrika y’Amajyaruguru.

5. MIKE ADENUGA (6.8B$)

MIKE ADENUGA Atuye mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, afite abana 7. Ubutunzi Afite burabarirwa muri Miliyari 6 na Miliyoni 800 z’amadolari. Yize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yakuye muri Amerika ahitwa Pace University New-York.

Imirimo azwiho cyane Nuko Ari Umuyobozi wa Globacom, ikigo cya kabiri kinini mu itumanaho muri Nigeria, n’umucuruzi w’amavuta ya petrol. Azi guhuza itumanaho n’ingufu ku buryo bwunguka cyane.

Uru ni urutonde rw’abagwizafaranga b’abacuruzi bayoboye abandi muri Africa mu mwaka wa 2025.
icyo twabigiraho: ni ugutekereza ku bibazo bihari, gutangira kuzana igisubizo cy’ibibazo bihari no kudacika intege ku nzitizi uhura nazo.

Izindi nkuru wakwifuza tuzakoraho watwandikira muri comment.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *