
Mu karere ka Kirehe hari kubera imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere (KIREHE JADF-OPEN DAY), Riri kubera muri gare ya Nyakarambi, rizamara iminsi itatu guhera kuwa 20-22/05/2025.

Akarere ka kirehe ni kamwe mu turere 7 tugize intara y’iburasirazuba. Gaherereye mu majyepfo y’iburasirazuba bw’iguhugu cy’u Rwanda ku birometero 133 uvuye mu mujyi wa Kigali.Gafite ubuso bungana na 1,118.5 km2, kagizwe n’imirenge 12, utugari 60 n’imidugudu 612. Gafite abaturage 460,860.
Iri murikabikorwa rifite intego igira iti “Iterambere ry’umuturage, inshingano y’abafatanyabikorwa.” Ryafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w’intara y’iburasirazuba Bwana Pudence RUBINGISA hamwe na Komite nyobozi y’akarere, aho yatangiye ashimira akarere ka Kirehe ku ntambwe nziza kateye mu kugabanya ubukene nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho rusange y’ingo #EICV7 bwatangajwe n’ikigo gishinzwe ibarura mu Rwanda muri mata 2025.

Mu butumwa yatanze Guverineri w’intara y’iburasirazuba yagize ati “Imurikabikorwa rigamije kumenyekanisha ibikorwa abafatanyabikorwa bakora ndetse na serivisi batanga, bikanorohera abaturage kumenya amakuru atandukanye nomkubona serivisi bakeneye hafi aho.” Ashimira uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza, ndetse asaba urubyiruko guhanga imirimo mu byo bakora, abibutsa ko ibimaze kugerwaho bafatanya kubibungabunga.

Umuyobozi w’Akarere ka kirehe Bwana Bruno RANGIRA yavuze ko imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ari umwanya mwiza w’abaturage wo kuza kureba ibikorwa by’abafatanyabikorwa ashimira abafatanyabikorwa mu bikorwa bakora avuga ko bifasha mu iterambere ry’ubukungu n’ibindi.
Byitezwe ko iri murikabikorwa rizakomeza kuba igikorwa ngaruka mwaka ndetse rikazamura imibereho y’abaturage bigizwemo uruhare n’abatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe.



