
Mu rwego rwo gufatanya na Leta y’u Rwanda mu rugamba rw’iterambere, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko mu myaka itanu uzatanga miliyari 1,04$ .
Ubwo Guverinoma y’u Rwanda na Loni byashyiraga umukono kuri gahunda y’imikoranire y’Umuryango w’Abibumbye, igamije iterambere rirambye (UNSDCF) kuri uyu wa Kabiri taliki 20 Gicurasi 2025 nibwo byatangajwe ko Loni yiteguye gutanga ayo mafaranga.
Ni gahunda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa ku ruhande rw’u Rwanda , mu gihe Loni yari ihagarariwe n’umuhuzabikorwa w’amashami yayo mu Rwanda, Ozonnia Ojielo. Ni mu gihe iyi gahunda izafasha u Rwanda na Loni mu gukomeza imikoranire igamije inyungu z’iterambere rishyigikira Intego y’imyaka Itanu.
Mu byo yatangaje Minisitiri Yusuf Murangwa yagize ati “Iyi gahunda nshya ni ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye bwacu n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda cy’ahazaza harangwa n’uburumbuke, hadaheza kandi harambye. Igaragaza kandi intego n’indangagaciro duhuriyeho, n’intego yacu yo kutagira uwo dusiga inyuma.”
Aya mafaranga angana na Miliyari 1,04$ Loni izaha u Rwanda biteganyijwe ko azakoreshwa muri gahunda zirimo guteza imbere ubukungu butagira uwo buheza, kuzamura ubumenyi bw’abantu, kwimakaza imiyoborere izana impinduka, uburinganire bw’abagabo n’abagore, kurwanya imihindagurikire y’ibihe no guhanga ibishya.Aya mafaranga azakoreshwa n’impande zombi yaba Loni n’u Rwanda mu guhanga ibishya ndetse n’ibikorwa bya sosiyete sivile n’abikorera.Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo yagize ati “mu gihe Umuryango w’Abibumbye wujuje imyaka 80, iyi gahunda ishimangira umuhate duhuriyeho wo gukorera hamwe no gushyigikira urugendo rw’u Rwanda rw’impinduka.”
Mu gukora iyi gahunda y’imyaka itanu habayeho ibiganiro bitandukanye byahuje ibigo n’inzego za leta birenga 50, ibigo bya Loni n’abafatanyabikorwa batandukanye mu iterambere.

