Imijyi yo muri Afurika yagaragaye ku rutonde rw’imijyi y’akataraboneka ku isi muri 2025

Uko imyaka igenda ishira, ni ko imijyi imwe n’imwe yo ku isi ikomeza gutera imbere mu bijyanye n’imibereho, umuco, amafunguro, n’imibanire. Muri 2025, urutonde rukorwa n’ikinyamakuru Time Out rwagaragaje ko Afurika ifite byinshi byihariye, imijyi itatu yo kuri uyu mugabane yagaragaye ku rutonde rw’imijyi ya mbere ku isi.

Cape Town

Nta gushidikanya, Cape Town niwo mujyi mwiza wa mbere wo muri Afurika wagaragaye ku rutonde. Abaturage bawo 97% bavuze ko babayeho bishimye, naho 95% bashimye cyane uko imibereho yabo ihagaze, mubijyanye n’amafunguro n’imibereho muri rusange.

Nk’uko Andrew Hallett, ushinzwe itangazamakuru kuri Time Out muri Afurika y’Epfo yabivuze, yagize ati  igituma Cape Town idasanzwe “ifite ubwiza nyaburanga, Ikungahaye ku mateka, ndetse ifite n’imico itandukanye.”  

Marrakech

umujyi wa Marrakech, uherereye muri Maroc, waje ku mwanya wa 37 ku rwego rw’Isi. Uyu mujyi uzwi ho cyane abaturage bagira umutima mwiza ndetse n’urukundo. Imitekere yaho irihariye cyane kuburyo urya ibiryo byaho ukamenya ko ariho kuko biba bifite umwihariko  kandi byekerekana n’umuco waho.

Nk’uko impuguke Sally Kirby yabitangaje, “Marrakech ni nk’ububiko bw’umurage w’amateka n’iterambere rigezweho.” Marrakech hahindutse ahantu h’umuco aho abantu cyangwa abakerarugendo basura, bakaba bacukumbura imigenzo imaze ibinyejana byinshi ikorwa kandi bakaba bishimira nibyagezweho.

 Lagos

Lagos, umurwa mukuru w’ubucuruzi muri Nijeriya, waje ku mwanya wa 41. Uyu mujyi uratuwe cyane, ufite umuvuduko udasanzwe mu iterambere, ariko kandi niwo mutima w’umuziki n’ikoranabuhanga muri Afurika y’Iburengerazuba.

Abaturage 72% bavuze ko kubona abantu bashya no kwisanga muri sosiyete byoroshye cyane. Ibi byerekana uko Lagos ifite ubuzima bworoheye bose kandi bikaba bifasha abaturage gutera imbere, aho ibitekerezo n’ibihangano bishya bihasangwa ndetse bagasigasira n’umuco gakondo. Niba ushaka kumva ko uri mubuzima bwiza kandi bw’iterambere, jya muri Lagos!

Gushyirwa ku rutonde kwa Cape Town, Marrakech na Lagos mu mijyi 50 ya mbere ku Isi ni intambwe ikomeye ku mugabane wacu wa Afurika. Buri mujyi wagaragaje umwihariko mu muco,ibyiza nyaburanga n’itembera rihanitse.

Wari uzi ko Kigali nayo iri kwitabwaho n’amahanga kubera isuku, umutekano n’iterambere mu ikoranabuhanga? Nta gushidikanya ko mu myaka iri imbere, izaba iri mu myanya ya mbere!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *