DRC: Komisiyo ya Sena yafashe icyemezo cyo kwambura Joseph Kabila ubudahangarwa

Komisiyo idasanzwe ya Sena yahawe inshingano zo gusuzuma ubusabe bwo kwambura Joseph Kabila wayoboye icyo gihugu ubudahangarwa, yafashe umwanzuro wo kubumukuraho, kugira ngo atangire gukurikiranwa mu nkiko ku byaha ashinjwa n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Amazina ye bwite ni Joseph Kabila Kabange w’imyaka 54, umusenateri uhoraho, umusirikare, yabaye perezida wa Kane wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma y’urupfu w’uwahoze Ari perezida akaba na se Laurent Désiré Kabila. Yayoboye DRC kuva 2001-2019 asimbuwe na Felix Antoine Tshisekedi.

Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025, Ni bwo iyi Komisiyo yafashe iki cyemezo nyuma y’itora ryabaye mu ibanga bose bagatora ko bashyigikiye icyo cyemezo cyo kwambura ubudahangarwa, Joseph Kabila, usanzwe ari n’umusenateri uhoraho nyuma yo kuva ku butegetsi. Iyi Komisiyo izashyikiriza Inteko y’abadepite iki cyemezo noneho Joseph Kabila atangire aburanishwe ku byaha ashinjwa.

Iyi Komisiyo igizwe n’Abasenateri 40 bahagarariye intara zose z’igihugu n’amashyaka yose ari muri Sena. Iyobowe na Christophe Lutundula wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, akaba umwe mu banyapolitiki bafashe iya mbere mu gushinja Kabila kugambanira igihugu.

Ni ibyaha bihuzwa n’uruzinduko Kabila yagiriye mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 muri Mata. Leta ya RDC yagaragaje ko uru ruzinduko rushimangira ibimenyetso by’uko ari mu bayobozi ba AFC/M23.

Mu yatangajwe Joseph Kabila yagize ko abamwambuye ubudahangarwa bibeshya Kuko abaturage bazi neza Uwubatse igihugu n’abagisenye.

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, Corneille Nangaa yatangaje ko kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila ari uguteza imvururu muri rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *