IKOMPANYI CARCARBABA NIYO YATANZE IMODOKA ZIFASHISHIJWE MURI KIGALI PEACE MARATHON KUNSHURO YA 19

Imodoka ya Kompanyi ya @carcarbaba_official iri mu zigezweho, yakoze amateka yo kuyobora isiganwa rya Kigali international Peace Marathon

Kampani ya Carcarbaba icuruza imodoka zikiri nshya yongeye gutanga imodoka iyobora irushanwa rya Kigali Peace Marathon ku nshuro ya 3 iba iya mbere ibikoze mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru tariki 9 Kamena, nibwo i Kigali hakinwaga isiganwa ngarukamwaka rya Kigali International Peace Marathon ryakinwaga ku nshuro ya 19. Iri siganwa ryongeye kuryoshywa n’imodoka ya Kampani ya Carcarbaba yari iyoboye abakinnyi, ndetse iyi modoka ikaba yatangaje benshi kubera uko iteye ndetse n’ubuhanga ikoranye.

lyi modoka, yari ifite inshingano zo kugenda iyobora abakinnyi mu cyerekezo banyuramo bagana aho basoreza, no kubashakira inzira imenyesha abari imbere ko hari igikorwa cya Siporo kirimo kuba ndetse no kwerekana iminota y’isiganwa. lyi modoka kand, iri muri Modeli nshya yitwa Forthing Friday, ikoresha amashanyarazi 100% ikaba ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 410 mu gihe yuzuye neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *