Abafana 10 Bapfiriye mu Kavuyo k’Intsinzi ya RCB i Bengaluru

Ijoro ryari ryitezweho ibirori bikomeye ryahindutse amarira i Bengaluru, ubwo ibihumbi by’abafana ba Royal Challengers Bengaluru (RCB) bari bateraniye hanze ya Stade M. Chinnaswamy bizihiza intsinzi yabo muri Shampiyona ya IPL 2025, bahuriranye n’akaga.

Nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubuyobozi, abantu basaga 10 bapfuye, abandi benshi barakomereka kubera imvururu (stampede) zabaye ubwo abantu benshi bahuriraga mu gace kamwe bashaka kureba abakinnyi. Inzego z’ubutabazi zivuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera, kuko hari abakomeretse bikabije.

Abari aho bavuze ko habaye akavuyo gakabije, aho abantu  bagiye burira ibintu kugira ngo babashe kubona abakinnyi. Umwe mu bari aho yagize ati: “Abantu bari benshi cyane, bari buzuye mu mihanda ndetse hari nabari buriye inyubako kugira ngo barebe abakinnyi!”

Umujyi wose (CBD) wari wuzuye abantu ku buryo abapolisi b’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bananiwe kuyobora abantu ndetse n’imodoka, kubera umubyigano w’abantu n’ibinyabiziga. Gare ya Namma Metro yari yuzuye ku buryo budasanzwe, abantu binjira ku ngufu, abandi baza n’amaguru.

Polisi ya Bengaluru n’ishami rishinzwe ibiza batangije iperereza ku bijyanye n’uburyo baribateguye kwakira mo abantu ndetse no kureba niba hari ingamba zari zafashwe mu gukumira akavuyo n’ibyago nk’ibyo. Leta y’iyo ntara iteganya gutangaza inkunga y’ihumure ku miryango y’ababuze ababo n’abakomeretse, ndetse biyemeje kujya bakaza umutekano mu gihe habaye ho ibirori bitandukanye.

Minisiteri ishinzwe umutekano mu gihugu cy’Ubuhinde (Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu) yatangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025, ko ibarura rusange ry’abaturage rizakorwa mu byiciro bibiri, aho tariki ya 1 Werurwe 2027 saa sita z’ijoro izaba ari yo tariki y’icyitegererezo (reference date).

Ni ku nshuro ya mbere iri barura rizaba rikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga gusa, kandi rizaba rikubiyemo amoko y’abantu, ibintu benshi basabye kuva kera, byitezweho gutanga amakuru afasha mu igenamigambi n’ingamba zijyanye n’imibereho y’abaturage.

Ibarura ryaherukaga ni iryo mu 2011, iryari riteganyijwe mu 2021 ryarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19. Bivuze ko hashize imyaka 17 Ubuhinde butabarura abaturage.

Biteganyijwe ko itangazo ryemeza gahunda y’ibarura, rigaragaza ibyiciro bibiri rizakorwa mo, rizasohoka mu Igazeti ya Leta ku itariki ya 16 Kamena 2025, nk’uko biteganywa n’amategeko (ingingo ya 3 y’Itegeko ry’Ibarura rya 1948).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *