
Abagabo babiri bo mu Bwongereza bahanishijwe igifungo kirengeje imyaka ine nyuma yo kwemera icyaha cyo gutema igiti cyari kimaze imyaka myinshi gikunzwe cyane, cyari ahitwa Hadrian’s Wall ahantu h’ingenzi mu mateka ndetse hakururaga ba mukerarugendo benshi.
Icyo giti, kizwi ku izina rya Sycamore Gap Tree, cyari kimwe mu bimenyetso bizwi cyane mu Bwongereza, giherereye hafi y’urukuta rwa Hadrian rwubatswe n’Abaromani. Cyaciwe mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize, bitera akababaro no gukangarana ku batuye igihugu ndetse n’abakunzi b’ibidukikije.
Abakatiwe ni Adam Carruthers w’imyaka 31 na Daniel Graham w’imyaka 38. Urukiko rwabahamije ibyaha byo kwangiza ibigize amateka n’ibidukikije ku bushake. Umucamanza yavuze ko icyo giti cyari igihangano cy’ikirenga mu mitungo kamere, kikaba cyaranashimishaga benshi bacyifotorezaga hafi.
Gutema icyo giti byateje igihombo gikomeye ku bukerarugendo ndetse bigaragaza agasuzuguro gakabije ku ndangagaciro z’igihugu. Abacamanza bashimangiye ko icyo cyaha kidakwiye kwihanganirwa kuko gihungabanya umutekano w’umutungo kamere n’amateka.
Icyo giti cyatemwe cyari cyarabaye ikimenyetso kiranga agace, gikunze kugaragara no mu mashusho y’amafilime, harimo na Robin Hood: Prince of Thieves yo mu 1991.