Abagore bagize uruhare rufatika mu rugamba rwo kubohora igihugu-Perezida KAGAME Paul

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, Nyakubahwa Paul KAGAME yatangaje uruhare rukomeye abagore bagize mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko bakwiriye gukomeza urwo rugendo.

Ubwo yabazwaga uruhare abagore b’abanyarwanda baba baragize mu gihe cy’urugamba nk’uwari uruyoboye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasubije ko abagore nabo bari mu bakoranye imirimo myinshi n’abagabo bari ku rugamba agira ati “Nubwo umubare urenga abo dushobora kuvuga amazina ariko nabo bakoranaga n’abagabo imirimo myinshi birirwa bagenda amahanga.”

Mu bwitange yagaragaje bwaranze abagore mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME yavuze ko bamwe muri bo bashakaga aho bareresha abana babo kugira ngo bakomeze gushyigikira abagabo muri urwo rugamba kandi byatanze umusaruro ukomeye ari naho avuga ko ahera aha agaciro abagore kandi agaragaza ko ikwiriye kuba impamvu yo gufata abagore kimwe n’abagabo.

Mu ijambo rye kandi yagaragaje ko igihugu gikwiriye kuba cyubakiye ku bufatanye butabogamiye ku bagabo cyangwa abagore kuko ari byo bizana iterambere ry’igihugu kandi bigafasha umuntu wese kubahiriza inshingano. Ibyavuzwe n’Umukuru w’igihugu byari ibishingira ku ruhare rwa buri munyarwanda mu gukomeza guteza imbere igihugu kizira amacakubiri nyuma y’uko u Rwanda ruvuye mu icuraburindi ry’ivangura rishyira bamwe imbere rigaheza abandi. Ibi kandi yabivuze mu gihe Abanyarwanda bose bibuka uruhare rwa FPR Inkotanyi mu kubohora igihugu tariki ya 4 Nyakanga 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *