Abagore benshi barimo gusohora amafaranga menshi kugira ngo bongere amabere mu ibanga

Mu myaka ya vuba, hari impinduka igaragara mu buryo abagore bitwara ku bijyanye n’imiterere y’amabere yabo. Nubwo kera abenshi bashakaga kongera amabere yabo mu buryo bugaragara cyane, ubu icyerekezo gishya cyafashe indi ntera: abagore barimo kwifuza amabere mato ariko akomeye kandi meza, akajyana n’imiterere karemano y’umubiri.

Iyi mpinduka irimo kugaragara cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abagore barimo gushora amafaranga menshi kugira ngo babone izi “implants” nshya zitarimo ubwinshi ariko zifite ishusho nyayo iteye ubwuzu. Abaganga b’inzobere mu kubaga bemeza ko abakiriya babo bamaze guhindura uburyo babonaga kongera amabere: ubu bashaka uburyo bworoheje, butavunanye, kandi butuma umuntu asa neza ariko atagaragara nk’uwabikoze ku bushake bugaragara.

Dr. David Hidalgo, umuganga ukorera New York yavuze ati: “Abagore benshi baje bambwira ko bashaka amabere asa n’ayo bavukanye ariko afite umurego n’uburyohe karemano.” Yongeraho ko ubu, kimwe mu bigezweho cyane ari “implants” zitari nini, zifite hagati ya 150 na 250 cc (centimeters cubic), zisa n’aho ari ibisanzwe.

Ibi byose biba mu gihe ibintu nk’imiti ituma umuntu agabanya ibiro vuba (nka Ozempic) biri mu byahinduye imiterere y’abagore, bamwe bakagabanya ibiro byinshi bigatuma amabere yoroha cyangwa akagwa. Ibyo bituma bamwe bashaka kongeramo “implants” zifasha gusubiza amabere hejuru ariko batayabyimbishije bikabije.

Nubwo “implants” zifite ingano nto zaba zitarimo ibintu byinshi bigaragara, igiciro cy’iyi serivisi kiguma hejuru. Ibikorwa nk’ibi bifata igihe, bisaba ubuhanga bwinshi kandi bisaba kongera kubaga umuntu cyangwa gukuramo implants zisanzwe kugira ngo hashyirwemo izito. Ibiciro bishobora kugera kuri $10,000 cyangwa hejuru yayo, bitewe n’aho bikorerwa n’ubuhanga bw’umuganga.

Abagore benshi bavuga ko nubwo amafaranga aba menshi, bishimira kuba bafite ishusho ibanezeza kandi iteye ubwuzu, bigatuma bishimira kwambara, koga, no kwigirira icyizere mu buzima bwa buri munsi.

Iyi migirire yagiye inavugwaho n’ibinyamakuru mpuzamahanga bikomeye nka The Wall Street Journal, aho batangaje inkuru ifite umutwe ugira uti “Women Are Spending Big Money for Little Breast Implants”, igaragaza neza ko kongera amabere atari ikibazo cy’ubunini gusa ahubwo ari ibyifuzo birebana n’imyitwarire, icyizere, no kumva umuntu yishimiye umubiri we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *