
Christopher na Chriss Eazy bamaze gutanga ikirego muri RIB nyuma yo kwibwa n’muntu utaramenyekana.
Mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2024, nibwo uyu muntu utaramenyekana yinjiye mu nzu ya Christopher aho atuye ku Kimironko yibamo mudasobwa ebyiri na telefoni igendanwa ya Chriss Eazy wari waje gukoresha amashusho y’indirimbo ‘Sekoma’ iri gukorwa na murumuna wa Christopher usanzwe ukora amashusho y’indirimbo.
Junior Giti ureberera inyungu za Chris Eazy yabwiye IGIHE ko ubu bujura bwabaye ubwo bari bari kurangiza amashusho y’indirimbo ‘Sekoma’.
Ati “Twari kwa Christopher kuko murumuna we ukora amashusho y’indirimbo yari ari kudufasha kurangiza ‘Sekoma’ ya Chris Eazy, twari mu cyumba bakoreramo baza kudusaba kujya kurya, mu gihe twari ku meza twagarutse dusanga imashini ebyiri na telefone ya Chris Eazy bazitwaye.”
Kugeza ubu aba bahanzi bamaze kugeza ikirego cyabo mu Rwego rw’lgihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, aho bategereje ikiza kuva mu iperereza kugira ngo uwabacucuye abe yatabwa muri yombi.