Abakaridinari baturutse impande zose z’isi mu mwiherero w’itorwa rya Papa mushya

Vatikani – Ubuyobozi bwa Kiliziya Gaturika burimo gutegura icyerekezo gishya nyuma y’itangira ry’umwiherero udasanzwe uzwi nka “Conclave”, aho abakaridinari batoranyijwe bari guhurira i Vatikani mu gikorwa cy’itorwa rya Papa mushya.

Uyu mwiherero, ubusanzwe uterana iyo Papa wari uri ku buyobozi apfuye cyangwa yeguye, ni igikorwa cyubashywe kandi gifite amategeko akomeye. Abakaridinari bafite imyaka itarenga 80 ni bo bemerewe kwitabira amatora, kandi mu by’ukuri ntibarenze 120.

Nk’uko bisanzwe, uyu mwiherero ubera mu nyubako izwi cyane ya Sistine Chapel, aho abakaridinari bifungirana kugeza batoye Papa mushya. Mu rwego rwo gukomeza ubusugire bw’iki gikorwa, ntibemerewe kuvugana n’isi: nta terefone, nta internet, cyangwa ubundi nuryo ubwo ari bwo bwose bwo guhanahana amakuru.

Batora inshuro enye ku munsi (inshuro ebyiri mu gitondo n’ebyiri nimugoroba), kugeza igihe umuntu umwe azaba abonye amajwi angana nibura na bibi bya gatatu (2/3) by’inteko itora. Igihe amatora atagize uwo atoranya, umwotsi w’umukara ugaragara hejuru ya Sistine Chapel; ariko iyo habonetse Papa mushya, umwotsi wera urazamuka. Ubu nibwo buryo bwonyine abantu bamenya ibivuye mu itora rirangiye.

Umwotsi w’umukara usobanura ko mu itora rirangiye nta Papa wabonetse mu gihe iyo habonetse uwatowe na 2/3 by’abatora haza umwotsi w’Umweru uvuga ko Papa yabonetse

Papa watowe ahabwa amahitamo yo kwemera cyangwa kwanga. yaramuka yemeye, ahita atangaza izina azakoresha nka Papa, hanyuma itangazo rigatangwa ku ibaraza ryo hejuru rya Bazilika ya Mutagatifu Petero mu ijambo risanzwe rimenyesha isi:
“Habemus Papam!”, bisobanuye ngo “Dufite Papa!”

Iri torwa ryitezwe n’isi yose, rirabera mu gihe Kiliziya Gaturika ifite abayoboke barenga miliyari imwe. Ni igikorwa gifite icyo risobanuye gikomeye ku myemerere, imibanire y’amadini, n’umurongo isi ishobora kugenderaho mu bijyanye n’amahoro, ubutabera n’iterambere.

Uretse kuba igikorwa cy’idini, Conclave ni agace k’ingenzi mu mateka no mu miyoborere y’isi, kikitabirwa n’amaso ya benshi, haba mu bemera cyangwa abatemera.

Turakomeza gukurikirana iri torwa, ariko tunabagezaho amakuru agezweho y’iki gikorwa cy’amateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *