Abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bakomeje kwitwara neza.

Duhere kuri Captain w’ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi, Bizimana Djihad na Manzi Thierry aho Ku munsi w’ejo mw’irushanwa ry’igikombe cy’igihugu muri Libya ” Libyan Cup” ikipe bakinira ya Al Ahly SC Tripoli batsinze ibitego 4-1 ikipe ya Swehly SC mu mikino igeze muri 1/4.

‎Iyi ntsinzi yafashije Al Ahly SC gukatisha itike ya 1/2 cy’irangiza.

‎‎Bizimana Djihad yakinnye umukino wose mu gihe Manzi Thierry kubera amaze igihe afite ikibazo cy’imvune yari yicaye ku gatebe k’abasimbura.

Hakim Sahabo w’imyaka 20, usanzwe ukinira Ikipe ya Beerschot yo mu Bubiligi arashakwa cyane n’amakipe akomeye cyane ku mugabane w’iburayi by’umwihariko ikipe ya AS Monaco ikipe mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’ubufaransa. Bije nyuma y’uko yitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi Adel Amoursh byatumye yivuguruza ku magambo yari yamuvuzeho nyuma yo kumubwira ko atazongera ku muhamagara bitewe n’imitwarire mibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *