Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, bamaze kugera mu ikipe y’abato ya Bayern Munich.

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, Ndayishimiye Barthazar na David Okoce batoranyijwe mu bazaba bagize ikipe ya Bayern Munich y’Abatarengeje imyaka 19.

Nyuma y’ijonjora ryabaye (selection) bamaze gutoranywa bagiye kwerekeza mu irerero (Academy) ry’ikipe ya Bayern Munich yo mubudage, iryo rerero akaba ari naho Bayern Munchen ikura abakinnyi .

Ni ikintu gikomeye cyane ku Iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko abakinnyi bafite impano idasanzwe bagiye kujya babona amahirwe nkayo bikazatuma amakipe y’abato y’u Rwanda yitwara neza kandi ejo hazaza humupira w’u Rwanda hakaba harinzwe.

‎Byabaye mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’imyaka itanu u Rwanda rwasinyanye ni kipe ya Bayern Munich mu mwaka wa 2023 akaba azarangira mu mwaka wa 2028.

Ayo amasezerano agamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *