
Abakinnyi batatu b’ikipe ya Arsenal y’abagore barimo Katie McCabe, Caitlin Foord na Laia Codina bageze mu Rwanda gusura ibikorwa bitandukanye by’Igihugu binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’iyi kipe yo mu Bwongereza.



Aba bakinnyi bageze mu Rwanda uyu munsi tariki ya 8 Nyakanga, aho byitezwe ko mu minsi bazamara mu Rwanda bazasura ahantu hatandukanye harimo na pariki y’igihugu y’AKagera.
Bamwe muri bo si ubwa mbere bageze mu Rwanda dore ko mu mwaka wa 2022 Katie McCabe na Caitlin Foord baje mu Rwanda n’ubundi binyuze muri ubu bufantanye u Rwanda rufitanye na Arsenal.
Aba bakinnyi baheruka gufasha Arsenal kwegukana UEFA Women’s Champions League ku nshuro ya kabiri.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’iyi kipe yo mu Bwongereza mu mwaka wa 2018, aho u Rwanda rwabaye umuterankunga wa mbere dore ko bambara ikarango cyigaragaza u Rwanda ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.
Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.