Abakiri bato bahinduye imyumvire ku bijyanye n’ubwiza butarangwamo gusaza.

Mu kintu cyatunguye benshi mu buryo bwo kuvugurura isura , bwahoze bukoreshwa cyane n’abari hejuru y’imyaka 40 ,ubu bumaze kuba imyitwarire isanzwe ku rubyiruko. Iyi myitwarire mishya yiswe kuvugurura isura (prejuvenation), ni uburyo bushya aho urubyiruko rutangira kwitabira gahunda z’ubuvuzi bw’ubwiza bugamije gukumira gusaza mbere y’uko ibimenyetso bigaragara.

Amakuru aturuka mu ishyirahamwe ry’Abaganga b’Abanyamerika b’abahanga mu Buvuzi bw’Ubwiza (ASPS) agaragaza ko ikoreshwa rya Botox(inshinge z’ubwiza zigabanya iminkanyari) ryazamutse ku kigero cya 73% hagati ya 2019 na 2022. Ariko igitangaje cyane ni uko ubwinshi bw’abakiliya batarageza ku myaka 30, cyane cyane abatarageza ku myaka 20, bwiyongereye. Mu mwaka umwe gusa (2022–2023), abari munsi y’imyaka 19 bakoresheje Botox biyongereyeho 9%.

Impamvu iri inyuma y’iyi myitwarire ni imbaraga za social media, ibitekerezo bishya ku bwiza, n’imyumvire mishya ku gusaza. Abahanga bavuga ko urubyiruko rw’iyi minsi, ari cyo gisekuru cya mbere cyaguriwemo ikoranabuhanga, kibona amasura y’abantu aciye muri photo editing cyangwa guhindura amafoto nk’ukuri. Umuganga w’inararibonye mu kubaga, arabisobanura. Urubyiruko rw’iki gihe rufata ibyo rubona kuri TikTok n’Instagram nk’aho ari ukuri.

Imyumvire ya prejuvenation (kuvugurura isura) ihabanye cyane n’iy’ibisekuruza byabanjirije ,urubyiruko rwafashe ingamba zogukumira gusaza ku rura hakiri kare . Abashakashatsi bavuga ko iki gisekuru ari cyo kiri gutera impinduka zikomeye mu buvuzi bw’ubwiza.

Nubwo kuvugurura ubwiza bitagiteye isoni kubera batinyuka kubivuga ku mugaragaro, hari impungenge ziri kwiyongera ku bijyanye n’uko iyi myitwarire ishobora kugira ingaruka ku kwiyumva neza. Mu bushakashatsi bwa 2024 bwo mu Journal of Clinical and Aesthetic Dermatology, byagaragaye ko uko umuntu amara igihe kinini kuri Porogaramu z’ikoranabuhanga (apps) zo guhindura amafoto, bituma yiyumva nabi ndetse akanifuza kwibagisha mu rwego rwo guhindura isura.

Ushobora kwibwira ko social media ariyo ifite uruhare runini, ariko n’inshuti z’ukuri ziri gufata iya mbere. Emma McCormack, w’imyaka 29, wo muri New York City, yatangiye gukoresha Botox afite imyaka 25. “Icyo gihe nabaga i Chicago, inshuti zanjye nyinshi zari zaratangiye kubikoresha,” avuga. “Byabaye nk’ikintu cyari gisanzwe.”

Nubwo ingaruka z’igihe kirekire z’iyi myitwarire zitaramenyekana neza, ikigaragara ni uko kuri ikigisekuru, gusaza si ikintu barebera , ahubwo ni urugamba batangiye kare. Ese ibi ni ikimenyetso cy’ubwisanzure mu gufata ibyemezo cyangwa ni umusaruro mubi w’isi y’ikoranabuhanga yateje umuvuduko w’igikundiro gishingiye ku maso? Ibyo ni byo isi yose ikomeje kwibazaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *