Abantu 4 bamaze gupfa, 30 baracyashakishwa nyuma y’uko ferry irohamye mu nyanja hafi y’ikirwa cya Bali

Mu gihugu cya Indonesia, haravugwa inkuru ibabaje y’abantu bapfiriye mu nyanja abandi bakaba bagishakishwa, nyuma y’uko ubwato bwa feri buzwi ku izina rya KMP Tunu Pratama Jaya burohamye mu mazi hafi y’ikirwa cya Bali, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2025.

Ubu bwato bwari butwaye abantu 65 bose hamwe, barimo abagenzi 53 n’abakozi 12, ubwo bwahagurukaga buturutse ku cyambu cya Ketapang mu mujyi wa Banyuwangi, mu Ntara ya East Java, bwerekeza ku kirwa cya Bali.

Amakuru yemejwe n’urwego rwa leta rushinzwe ubutabazi no kurohora abarohamye mu mazi (BASARNAS), avuga ko iryo sanganya ryabaye nyuma y’iminota igera kuri 25 kugeza kuri 30 feri ikigenda. Mu gihe inkubi y’umuyaga ikomeye yabangamiye ibikorwa by’ubutabazi, ababishinzwe bakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo barokore abasigaye. Kugeza ubu abantu 31 ni bo bamaze kurokorwa, mu gihe abandi 30 bagishakishwa mu mazi y’inyanja.

Iri sanganya ryabaye mu gihe hari ibibazo by’imiyaga n’amakuru y’uko hari igice cy’inyanja cyari gifite ubushyuhe bwinshi n’umuyaga mwinshi, bigatuma imikorere y’ubwato iba ihungabanye. Amato 13 y’abashinzwe ubutabazi n’indege za kajugujugu biri gukoreshwa mu bikorwa byo gushakisha abataraboneka, mu gihe andi makipe akomeje kugenzura inkombe zose ziri hafi y’aho impanuka yabereye.

Ubuyobozi bwatangaje ko ibyo bikorwa bikomeje kandi hari icyizere ko hari abashobora kuba bagihumeka. Uretse abantu, iyo feri kandi yari itwaye imodoka 22, ariko nta makuru arambuye aratangazwa ku byangiritse. Ibihugu bifite ibirwa byinshi nka Indonesia bihura kenshi n’impanuka nk’izi, zishingiye ahanini ku bwato butujuje ibisabwa cyangwa ibikoresha by’umutekano budahagije.

Ubu impanuka ni kimwe mu byibandwaho n’inzego z’umutekano zo mu mazi, kugira ngo hamenyekane icyayiteye, ndetse n’ibikorwa byo kugenzura imikoreshereze y’amato muri aka gace akomeze gukazwa.

Iyi nkuru yemejwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Reuters na The Guardian.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *