Abantu 9 bapfiriye mu mpanuka ikomeye y’ikiraro cyaguye muri Gujarat, imodoka zigwa mu mugezi

Mu gace ka Padra taluka mu karere ka Vadodara, muri Leta ya Gujarat mu Burengerazuba bw’u Buhinde, habaye impanuka iteye ubwoba ku wa Kabiri taliki ya 8 Nyakanga 2025, aho igice cy’ikiraro cya Gambhira cyaguye gihita giteza impaka n’amarira menshi.

Icyo kiraro, cyari cyubatswe hejuru y’umugezi wa Mahisagar, cyasenyutse gitunguranye mu masaha y’igitondo ubwo imodoka nyinshi zari ziri kukinyuraho. Imodoka zirimo iz’ubwikorezi rusange, iz’abantu ku giti cyabo n’izindi zo mu bwoko bwa SUV, zarasandaye zose zirohama mu mazi y’uwo mugezi.

Abaturage bahuruye bashoboye gutabara bamwe, ariko ntibyabujije ko abantu icyenda bapfa naho icumi bagakomereka bikomeye. Ibyo byemejwe na Polisi ya Gujarat ndetse n’abayobozi b’inzego z’ubutabazi.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uburyo abaturage batabazaga, bamwe batwarwa n’amazi, abandi bagerageza gukuramo abana n’abandi bari bagwiriwe n’ikiraro. Umwe mu bagore warokotse yagaragaye yicaye ku nkombe y’umugezi arira cyane, avuga ati: “Umwana wanjye yarohamye, nta kintu nabashije kumumarira!”

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yatangaje agahinda yatewe n’iyo mpanuka, anihanganisha imiryango y’ababuze ababo. Yatangaje ko Leta izatanga inkunga y’amafaranga angana na ₹200,000 (angana hafi na miliyoni 2 mu Manyarwanda) ku muryango wa buri muntu wapfuye, ndetse n’inkunga ya ₹50,000 ku muntu wese wakomeretse muri iyo mpanuka. Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Intebe wa Leta ya Gujarat, Bhupendra Patel, nawe yavuze ko Leta ye izatanga inkunga ya ₹400,000 ku muryango wa buri muntu witabye Imana, n’amafaranga angana na ₹50,000 ku bakomeretse.

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bikomeye nka The Times of India, The Independent na India Today yagaragaje ko ikiraro cyari kimaze imyaka isaga 40 cyubatswe, kandi hari abaturage bavuze ko cyari kimaze igihe kigaragaza ibimenyetso byo gusaza no kwangirika. Gusa nta bikorwa bifatika byari byafashwe na Leta ngo ikiraro gisuzumwe cyangwa gisane. Hari impungenge z’uko imvura nyinshi y’iminsi ishize yaba yaragize uruhare mu kunaniza imiterere y’ikiraro, bigatuma gisenyuka bitunguranye.

Ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira bihuriza hamwe inzego zitandukanye zirimo Polisi, ingabo z’ubutabazi za NDRF ndetse n’ubuyobozi bw’akarere. Imirambo y’abapfuye yatowe mu mugezi, ariko haracyari gushakishwa abandi bashobora kuba bagwiriwe cyangwa batwawe n’amazi. Abari mu bitaro barimo gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere.

Iyi mpanuka isigiye isomo rikomeye Leta y’u Buhinde n’indi miryango yose ifite inshingano zo kwita ku bikorwaremezo by’igihugu. Abaturage basabye ko habaho igenzura ryimbitse ku bindi biraro nk’icyo, cyane cyane ibishaje cyangwa ibitarasanwa mu myaka myinshi ishize. Ubuyobozi bwa Gujarat bwatangaje ko iperereza ryihutirwa ryatangiye kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru y’iyi mpanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *