Abanyeshuri basaga 100 bo muri University of Tourism, Technology and Business Studies (UTB) bazaba mu bazafasha mu gutegura no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships 2025) izabera mu Rwanda. Ni amwe mu mahirwe akomeye iyi kaminuza ikomeje guha abanyeshuri bayo kugira ngo bongere ubunararibonye, bakore kinyamwuga ndetse no kwagura amahirwe y’akazi.

Abanyeshuri bahawe aya mahirwe bagaragaje ko ari ishema rikomeye kubona amahugurwa no kujya mu bikorwa mpuzamahanga nk’ibi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Lazizi, NIYINGOBOTSE Clement wiga mu mwaka wa 2 mu bijyanye n’ubukerarugendo, Travel and Tourism Management(TTM) yagize ati “Kuba ngiye gufasha muri Shampiyona y’Isi y’Amagare(UCI) ni ibintu by’ingenzi cyane kuko bizamfasha kubona ubumenyi mu kwakira ba mukerarugendo no kugirana imikoranire n’abaturutse mu bihugu bitandukanye. Ibi bizampa amahirwe yo guhangana ku isoko ry’umurimo mu buryo bwagutse”.

Undi munyeshuri,UMUHOZA Teta, yongeyeho ko iyi ari intambwe ikomeye mu kuzamura ubumenyi mu bijyanye n’ubukerarugendo n’imiyoborere y’ibikorwa, ati: “Ni amahirwe yo kubaka CV yacu no kugera ku nzozi zacu. Turashimira Kaminuza yacu yaduhaye aya mahirwe mu ba mbere ndetse n’igihugu giha urubyiruko amahirwe.”
Abarezi muri UTB bavuga ko uyu mubare munini w’abanyeshuri bazitabira igikorwa mpuzamahanga ari igihamya cy’uko kaminuza ikomeje gushyira imbere uburezi bufatanye n’ibikorwa (practical learning).
bati “Iyo umunyeshuri ahuye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, akora ibikorwa bifatika byerekeye ibyo yiga, aba abonye umwanya mwiza wo kubaka ubushobozi no kwagura imyumvire. Ibi bizagira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo bw’igihugu”.
Ubuyobozi bwa UTB bugaragaza ko iki gikorwa kidahagararira aha gusa, ahubwo ari rumwe mu nzira nyinshi zo guha abanyeshuri amahirwe yo kwiga binyuze mu bikorwa.
Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri, Gilbert UWITONZE yagize ati “UTB ishyize imbere gufasha abanyeshuri kubona amahirwe atandukanye haba mu masomo, mu mikino no mu bikorwa mpuzamahanga. Ni inzira yo kubategurira guhangana ku isoko ry’umurimo no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu”.
Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda ni ku nshuro ya mbere ibaye muri Afurika. Kuba UTB yohereje abanyeshuri barenga 100 gufasha muri iki gikorwa gikomeye, ni intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa intego za kaminuza yo guteza imbere uburezi bushingiye ku bikorwa no guha abanyeshuri amahirwe yo guhura n’isi nyakuri y’umwuga.


