
Ku rubuga ruzwi cyane rwo gucururizaho ibintu by’ubukorikori n’imitako, Etsy, hari abapfumu n’abacuruzi b’imyuka batangiye kugurisha serivisi zidasanzwe zitavugwaho rumwe.
Bagurisha amasengesho n’uburozi ngo umuntu abone akazi keza, izuba rirasire abantu bahora mu mvura, ndetse n’intsinzi ku makipe akundwa.
Nkuko bitangazwa na The New York Times, Abaguzi bamwe bavuga ko babifata nk’umukino cyangwa uburyo bwo kwizera amahirwe, abandi bakabibona nk’ubucuruzi bushyira mu kaga abatagira ubushobozi. Abacuruzi b’uyu mwuga bavuga ko isoko ririmo gukura cyane cyane muri iki gihe abantu benshi bafite ibibazo by’ubukungu n’akazi.
Ibi bikorwa bibujijwe mu bihugu bimwe, ariko ku rubuga rwa Etsy, bikomeje gutera imbere kubera ko bishingira ku gucuruza serivisi z’uburyo bw’umwuka kandi ugura abikora ku bushake.