Abarenga 4500 barangije amasomo yabo mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro

Mu muhango wabereye muri Bk Arena kuri uyu wa Kane taliki 29 Gicurasi 2025, abanyeshuri bagera ku 4562 bahawe impamyabumenyi n’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro (Rwanda Polytechnic).

Muri aba, abagera ku 3146 barangije amasomo yabo bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (Advanced Diploma) n’aho abandi 1416 bo barangiza bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi ngiro (Bachelor of Technology)

Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi barimo Minisitiri w’Uburezi Hon. NSENGIMANA Joseph wagaragaje akamaro gakomeye k’iri shuri aho yagize ati “Rwanda Polytechnic ni urumuri rw’icyizere n’impinduka mu rwego rw’uburezi bwacu. Aba banyamwuga b’inkumi n’abasore bazagena imiterere y’inganda zacu, bagire uruhare mu guhanga udushya, kandi batange umusanzu ukomeye mu cyerekezo 2050 n’Ubwiyunge bw’Igihugu binyuze muri Gahunda y’Igihugu y’Impinduka (NST).”

Minisitiri w’Intebe akaba n’umushyitsi mukuru Dr. Eduard NGIRENTE yashimiye RP n’ababyeyi ku bumenyi n’uburere batanga barerera u Rwanda , asaba abarangije mu byiciro bitandukanye kubukoresha neza kuko ari bwo nkingi ya mwamba izatuma u Rwanda rugera ku iterambere rwifuza.

Iki ni icyiciro cya 8 cy’abanyeshuri barangirije amasomo yabo mu ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro mu Rwanda. Iri shuri rifite amashami 8 mu gihugu hose ari yo: RP Gishari College, IPRC Huye, IPRC Karongi, IPRC Kigali, IPRC Tumba, IPRC Musanze ndetse na IPRC Ngoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *