
uyu mwaka abatoranyijwe kwita amazina ingagi baturutse mu mpande zitandukanye z’isi barimo ibyamamare, abayobozi mpuzamahanga, abashakashatsi, abahanga mu kurengera ibidukikije n’abanyarwanda bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ,muri bo harimo yemi Alade umuhanzi w’icyamamare wo muri nigeria wigeze guhatanira ibihembo bya grammy,michelle yeoh todt umukinnyi w’amafilime ukomoka muri aziya akaba n’intumwa yihariye ya UNDP, Jean todt, intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa UN ishinzwe umutekano wo mu muhanda, David S. Marriott Perezida wa Marriott International, Javier Pastore na Mathieu Flamini ibyamamare mu mupira w’amaguru, Sang-Hyup Kim uyobora Global Green Growth Institute, Charlie Mayhew OBE washinze Tusk Trust, Tunku Ali Redhauddin igikomangoma cya Malaysia akaba na perezida wa WWF Malaysia. uretse abo kandi hari abanyarwanda na bo bafite ijambo rikomeye muri uyu muhango barimo Athanasie Mukabizimungu washinze imbereheza Cooperative i gahunga, Alliance umwizerwa umushakashatsi kungagi muri Dian Fossey Gorilla Fund, Dr. Gaspard Nzayisenga umuganga w’ingagi muri Gorilla Doctors,Leonard Nsengiyumva ushinzwe amakuru muri Dian Fossey Gorilla Fund,Claver Ntoyinkima umutoza w’abarinzi b’ibidukikije muri Nyungwe, Brenda Umutoni umurinzi muri Volcanoes National Park aba bose bakaba bari mubazita amazina abana b’ingagi kunshuro ya 20, uyu muhango utegerejwe n’abantu batandukanye ku isi uzaba ari umwanya wo kongera gusangira umuco, kwishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubungabunga ingagi no kongera gutanga icyizere ku hazaza hazo.