Abasirikare 5 ba Isirayeli bishwe mu majyaruguru ya Gaza, abandi 14 barakomereka

Ku wa Mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025, ingabo za Isirayeli zatangaje ko abasirikare bayo batanu bishwe mu gitero cyagabwe ku ngabo zayo ziri mu bikorwa bya gisirikare mu majyaruguru ya Gaza, by’umwihariko mu gace ka Beit Hanoun.

Iki gitero cyabaye ubwo bari mu rugendo rutunguranye, bikekwa ko batezwe ibiturika bizwi nka “roadside bomb” byari byatezwe ku muhanda, bigakurikirwa n’inkongi yatewe n’umuriro w’amasasu hagati yabo n’abarwanyi bataramenyekana neza. Muri iki gitero, abandi basirikare 14 barakomereka, harimo abavunitse cyane.

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Isirayeli bwatangaje ko abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga, ndetse bamwe muri bo bakaba bari kuvurwa ibikomere bikomeye. Iki ni kimwe mu bitero bikomeye byongeye kubabaza igisirikare cya Isirayeli, cyari kimaze iminsi gikora ibikorwa by’intambara mu bice bitandukanye bya Gaza, kigamije guhashya umutwe wa Hamas.

Iyi nkuru yaturutse ku kinyamakuru mpuzamahanga Associated Press (AP), ivuga ko kuva intambara yongera kubura hagati ya Isirayeli na Hamas mu Ukwakira 2023, abasirikare ba Isirayeli bamaze kugwa ku rugamba bagera kuri 888. Intambara iri hagati y’izi mpande zombi imaze imyaka irenga ibiri, yibasiye cyane abaturage b’abasivile b’i Gaza ndetse n’inzego z’ubuzima zaho.

Muri iryo joro nyine, inzego z’ubuvuzi za Palestine zatangaje ko abantu 18 bishwe mu bitero by’indege za Isirayeli mu turere twa Khan Younis na Nuseirat. Abandi bantu benshi bakomerekeye muri ibyo bitero, harimo abari batuye mu nkambi z’impunzi n’ahantu hagerwa n’ubutabazi buke. Mu nkambi ya Khan Younis, indege y’intambara ya Isirayeli yaguye ku gice cyari cyarimuriwemo abaturage, ihitana abantu bane. Mu gitero cyakurikiyeho, abandi bane barimo umugore n’abana be babiri nabo bahasize ubuzima. I Nuseirat, abantu icumi barishwe, abandi 72 barakomereka bikomeye.

Ubuzima bw’abatuye Gaza bukomeje kujya habi, kuko ibigo by’ubuvuzi biri mu kaga. Urugero ni ivuriro rya Al-Zaytoun Medical Clinic ryafunzwe bitewe n’ibitero by’amasasu byagabwe hafi aho, bigatuma abaturage batabasha kubona ubuvuzi bw’ibanze ndetse n’abana ntibabone aho bakingirirwa.

Amarira, umubabaro, n’uruhuri rw’amaraso biracyahari ku bwinshi mu karere ka Gaza, ndetse impaka z’urugamba n’amahoro zikomeje gukomerera amahanga yose n’umuryango mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *